Kagame ati “Ubufatanye budahuje inyungu ntibushobora guteza imbere Afurika”

Kagame ati “Ubufatanye budahuje inyungu ntibushobora guteza imbere Afurika”

By Doreen Karungi

i Bruxelles mu gihugu cy’Ububiligi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, witabiriye inama ya  Global Gateway Forum, yavuze ko ubufatanye budahuje inyungu budashobora guteza imbere Afurika aho kuba uburyo bwo gutanga amabwiriza ku ruhande rumwe. Perezida Kagame wahuye n’abantu batandukanye mu gihe yari mu Bubiligi, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, bigamije gushimangira ubufatanye bw’u Rwanda n’Umuryango w’u Burayi (EU).

Ibiganiro byabo byibanze cyane ku bufatanye mu rwego rw’inganda z’imiti n’inkingo, aho EU iherutse gutanga inkunga nshya ya miliyoni 95 z’amayero (95 million €) ishyigikira uruganda rwa BioNTech mRNA Vaccine Manufacturing Facility ruherereye i Kigali mu Rwanda.

Perezida Kagame yibukije ko “ubufatanye nyakuri bushingira ku buringanire, aho impande zombi zisangira ibyiza n’ibigoye.”

Yagaragaje ko Afurika idakeneye abayiha amabwiriza ahubwo ifite ubushake bwo gukorana n’abo bafatanyabikorwa mu buryo bungura bose.

Agira ati“Ubufatanye bwiza ntiburema umuco wo gusabiriza cyangwa kwishingikiriza ku bandi. Bukora neza igihe buri ruhande rwunguka,”

Perezida Kagame kandi yashimangiye ko Afurika ifite ibisubizo bifatika, birimo isoko rinini, impano z’abaturage bayo, n’umutungo kamere ushobora kuba urufunguzo mu mpinduramatwara y’ikirere n’ikoranabuhanga ku mugabane w’u Burayi.

Agira ati“Inyungu zacu zirahurira hamwe. Ibi ni igihe cyiza cyo kuzihindura amahirwe y’iterambere rirambye ku mpande zombi,”

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakomeye baturutse ku mugabane w’u Burayi n’u wa Afurika, ikaba igamije gushimangira gahunda ya Global Gateway, igamije guteza imbere ishoramari ryiza kandi rishingiye ku bufatanye buringaniye hagati ya Afurika n’u Burayi.

Facebook Comments Box

Intego

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *