Abagore baragenda biyongera mu kazi ko kubaka mu Rwanda, ariko ni bacye cyane baboneka bakuriye za ‘chantiers’, Enatha Cyuzuzo ari muri abo, ni umwihariko Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare.
Kubakisha inzu niwo mwuga yize muri kaminuza, ariko ni n’ibintu yakunze kuva ari muto, anabishyigikirwamo n’ababyeyi be n’abavandimwe be, nk’uko abitangaza.
Mu biro bya kompanyi ye Ela Poder Construction Company, no kuri chantier imwe muzo afite i Nyagatare, Cyuzuzo akoresha abagabo n’abagore barimo n’abamuruta cyane mu myaka.
Inzu imwe muzo ari kubakisha ayigeze kure, ati: “Ubu ndi gupinyura ‘renton’ ndashaka gusakara nyine…”
Yongeraho ati: “Iyo twubaka inzu tugira ibyiciro, hari icyiciro cya mbere cyo gutegura, ubundi niko kazi, ibindi ni ukubikura ku gipapuro nkabitereka ku kibanza.
“Aha bisaba kwitonda cyane kuko Akarere kaza gusuzuma niba ibintu washushanyije aribyo wubatse.”
Mu kazi ke ko gupatana no kubakisha inzu, uyu mukobwa w’imyaka 26 ashobora yerekera abagabo n’abagore, akabaha amabwiriza y’ibyo bakora, akabahemba nabo bakababo.
Umwe mu bakozi be, umukobwa mugenzi we Tuyishime Fidela, ati: “Numva binshimishije cyane kuba ari umukobwa uyobora chantier, nanjye nkumva nzagera aho nawe ageze.”
Nyirahirwa Martine w’imyaka 39 akoresha avuga ko mu bana be hari uwasanze Cyuzuzo ari we uha akazi nyina “yaramubonye aravuga ngo nawe azaba enjeniyeri nka we.”
Ati: “Iyo twubaka, aratubwira ati ‘niba hari icyo mubona kitagenda neza mujye mungira inama nk’abantu bakuru’, ariko nta na kimwe turahura nacyo.”
‘Ntacyananira’
Cyuzuzo nk’umwubatsi (civil engineer) amaze kubakisha inzu i Kigali aho akomoka no muri Nyagatare aho yahisemo gukorera kuko yabonye ari umujyi uzakomeza gutanga akazi kenshi mu bwubatsi n’ejo hazaza.
Gatete Athanase wamuhaye akazi k’inzu ubu ari kubakisha mu mujyi wa Nyagatare avuga ko yakamuhaye kuko yabonye ko afite ubushobozi.
Ati: “Azi kubaka, kandi inzu ni ikintu umuntu ashyira hariya kikagaraga ukavuga uti ‘iyi nzu yubatse neza’, ibikorwa rero yakoze [mbere] nibyo byivugiye, mbona afite ubushobozi, mbona afite udushya.”
Nubwo ataragira inararibonye y’imyaka myinshi muri aka kazi, Cyuzuzo avuga ko ubu amaze kwigirira icyizere, ariko ntajya yibagirwa intangiriro. Inzu ya mbere yubakishishe.
Kubera imiterere y’aho yari iri ntibyari byoroshye, ati: “Ni ukuvuga ngo iyi nzu yarangoye pe! Nageze aho nkajya ndara ntasinziriye.
“Ariko imaze kurangira niyo nzu yatumye nisuzuma, mpinduka undi muntu ndabyumva ko ndi gukura, iyi nzu yari ifite ibigeragezo birenze ibya etage yubatse ahantu hazima.
“Nkiyuzuza nahise mvuga nti ‘ntacyananira’.”
Mu nzu zitandukanye amaze kubakisha i Nyagatare harimo inzu y’ubucuruzi iri mu mujyi, ni imwe mu zimushimisha.
“Bintera ishema guca hano nkasanga abakiriya baraparika imodoka bakinjira mu nzu, nubwo atari iyanjye ariko numva nezerewe mu mutima nkavuga nti ‘wow! igikorwa nakoze kiraboneka’.” – Cyuzuzo.
Hari abagabo bumva mutakorana akazi gusa
Kompanyi ye ipatana kubaka inzu, ubwe ashushanya imbata z’inzu akaba ari nawe uzubakisha. Gushushanya ni imwe mu mpano yabonye ko afite kuva ari muto.
Aka kazi akora kiganjemo abagabo akavuga ko ibi bituma hari ingorane ahura nazo zishingiye ku myumvire ya bamwe muri bo.
Ati: “Hari imitekerereze ya bamwe bumva ko umukobwa mutagirana ‘deal’ y’akazi gusa.
“Ni ukuvuga ngo gukorana n’igitsina gabo bisaba ngo wisanishe nacyo, ubereke ko nawe uri umugabo, ko ushoboye kandi ubereke ko uri umukobwa uri ‘smart’ niho abura aho ahera.”
Enatha Cyuzuzo afite umusore bakundana kandi ngo bazashinga urugo rwabo “vuba”, uyu musore ngo akunda ibyo akora ndetse “ni imwe mu mpamvu intera ingufu zo gukora”.