Home Opinion Ese koko abantu bavuka ari abanyabyaha cyangwa gukora ibyaha barabyigishwa ?

Ese koko abantu bavuka ari abanyabyaha cyangwa gukora ibyaha barabyigishwa ?

0
Padiri Nkurunziza umunyeshuri muri kaminuza akaba n'umushakshatsi ku mateka n'amategeko

Umutaliyani w’umuhanga mu mitekerereze (Philosophy) witwa Cessare Lombroso ati “Abantu bavuka ari abanyabyaha ndetse abanyabyaha iyo ubarebye ku isura  wabatandukanya n’abatarabanyabyaha“.

Umuhanga akaba na none umushakashatsi w’umunyamerika Hooton ati “Abantu ntibavuka ari abanyabyaha ahubwo abo babana naho baba  nibyo   bibigisha.”

Umutaliyani wanditse igitabo cy’amategeko ahana ku ngoma ya Musolini Witwa Ferri Enrico ati: abanyabyaha barimo ibice 3;

  1. Hari abavuka ari abanyabyaha(inkozi z’ibibi )
  2. Hari ababiterwa n’ubwenge bucye
  3. n’abakora ibyaha kuko babonye icyuho

Ati impamvu zituma bakora Ibyaha harimo ubukene ,ubwoko umuntu aturukamo(race)imiterere yaho umuntu aba ,ibihe umuntu arimo ,imyaka agezemo,ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe,gusumbana mu bukungu,ubwinshi bw’abaturage n’imiterere y’ubutegetsi

Padiri Nkurunziza ,umunyarwanda ,umunyeshuri muri Kaminuza mu ishami ry’amategeko, umushakashatsi ku mateka n’amategeko avuga ko “ Abantu bavuka ntaho  babogamiye(neutre) ubugizi bwa nabi n’ubugwaneza byose barabyigishwa kuko n’ikimenyimenyi umusirikare iyo yishe umwanzi nta mutima uba umucira urubanza afite kuko kwica aba yarabyigishijwe ariko umusivili wishe umuntu uwo ni ruvumwa ntawamucira akari urutega igihano ni ugufungwa burundu mu gihe umusirikare uko yica abanzi benshi yongezwa amagarade.”

Abantu ba mbere y’ikinyejana cya 18 bo bavugaga ko ibyaha cg ubukozi bw’ibibi buturuka kwa Shitani ndetse kugira ngo umuntu akire ari ugusengerwa

Abo mu kinyejana cya 18 bo bavugaga ko abantu bakora ibyaha kubera amahitamo

Bibiliya muri zaburi 51:7 hagira hati : “Ndi umunyabyaha kuva nkivuka ndetse ndi we kuva mama akinsama.”

Itangiriro ibice 3 :15-19 hagaragaza ko abantu ari ibivume ndetse impamvu ku isi duhura n’ubuzima bugoye kandi buruhije ndetse n’indwara z’ibyorezo bamwe mu ba nyamadini bavuga ko bituruka ku cyaha cy’inkomoko

 Ihame ry’amategeko (legal principal )ni uko nta tegeko rihari nta cyaha cyabaho 

Aha wakwibaza uti ubundi icyaha ni iki ? Icyaha ni gukora ibibujijwe n’itegeko no kwanga gukora ibitegetswe n’itegeko. Nubwo amategeko ashyirwaho kugira ngo bigende neza usanga abayica na bo badasiba kuyica uko byagenda kose.

Impamvu iyi si yacu ifite ibibazo ni uko abantu badakurikiza amategeko. Aha turibaza tuti ko amadini amaze kugwira kandi yigisha iyoboka Mana ndetse n’imiryango irengera  ikiremwa muntu hamwe n’iharanira uburenganzira bwa muntu imaze kugwira ku isi tutabura kuvuga ko birenze ibikenewe kuki ibyaha na byo birushaho kwiyongera ?

Inzego z’ubutabera usanga zifite ikibazo cy’imanza nyinshi zitarangira na gereza ugasanga zaruzuye. Ese abantu bavuka ari abanyabyaha bigatuma ubwinshi bw’abavuka muri iki gihe bwongera abanyabyaha cg abanyabyaha dufite benshi bigisha abatarabanyabyaha bigatuma ubwiyongere bw’ibyaha bwikuba ?

Lombroso Cesare  yavutse mu mwaka  1835 yitaba Imana mu mwakwa w’1909  yari Umutaliyani w’ Umuhanga mu mateko ,akaba umusirikare , umudogiteri n’umuhanga mu bumenyamuntu waje kwitirirwa umubyeyi w’iyiga ry’ibyaha n’abanyabyaha (criminology), ubushakashatsi bwe mu bitera byaha bwamweretse ibi bikurikira.

Uumunyabyaha avuka ari umunyabyaha kuko abikomora mu maraso y’ababyeyi be  ntacyo wakora ngo areke kuba umunyabyaha. Mu gosobanura iyi ngingo yagize ati;

“Icyakora uwavutse ari umunyabyaha muhuye na we wamwibwira wabasha kumutandukanya n’abatari abanyabyaha kuko aba afite ibimenyetso ku mubiri bitandukanye n’ibyabandi.”

Dore ibimentetso avuga biranga umuntu uvuka ari umunyabyaha

  1. Intoki ze cg amano biba ari byinshi cg bike  ugereranyije n’abandi

2. Umutwe we uba ari munini kandi ntuba  ubumbye neza

3. Mu isura ye haba hasa nabi cyane ndetse aba anareba nabi

4. Aba afite urwasaya runini cyane ndetse n’amabinga

5. Aba afite udutwi duto ariko dushinze nk’utw’Isha

6. Aba afite amazuru manini kandi akoze nabi

7. Iminwa ye iteka iyo uyirebye iba isa nk’ishaka kuvuga kandi ihora itose

8. Aba afite akananwa karekare

9. Aba afite umusatsi rwose w’irende  wagira  ngo ni uwabagore

10. Aba afite imbavu nyinshi cg nkeya ugereranyije n’abandi

11. Aba afite  amaboko maremare kurusha abandi

Mu bushakashatsi bwa Lomboroso yabajije abantu 833 b’abanyabyaha muri bo 21% bari bafite ikimenyetso 1 cg byinshi muri biriya bimenyetso  hanyuma Kandi 43% muri bo bari bafite ibimenyetso 5 kuzamuka.

Yagize ati: “ hari abakora ibyaha babitewe no kunywa  ibiyobyabwenge.” Arongera avuga ko “hari abakora ibyaha kuko bibashimisha.”

Akomeza avuga ko  kandi  hari abantu  bakora ibyaha kubera uburwayi bwo mu mutwe ati ariko abo bose iyo ubitegereje ushobora kubasangaho bya bimenyetso twavuze  haruguru.

Umunyamerika w’umuhanga mu bumenyamuntu akaba n’umushakashatsi  witwa Hooton we  dore uko yavuze nyuma yo gukorera ubushakashatsi ku bantu 17000 muri bo 14000 ari abanyabyaha .

Ubushakashatsi bwe ntaho butandukaniye cyane n’ubwa Lamboroso we yavuze ko nta muntu uvuka ari umunyabyaha ko ahubwo  umunyabyaha abyigishwa  n’aho yavukiye cg abo yabanye na bo (ukaba wavukira mu gace banywa urumugi cyane na we ukaba umunywi wa rwo cyangwa ukavukira mu gace biba cyane  na we ukaba umujura bitaba ibyo ukaba wabana cg wagendana n’abanyabyaha kubera babikora ureba kandi ugira irari na we ukaba umunyabyaha.)

Yatandukanyije abantu  ashingiye  kungano ya bo asobanura n’ibyaha bakora mu gihe abo babana nabo naho bari  habahinduye abanyabyaha

abasobanura atya;

  1. Abantu barebare kandi bafite ibigango bavamo abicanyi,abakora inyandiko mpimbano,ndetse n’uburiganya

2. Abagabo b’igara rito baba ari abanyoni ndetse n’ibisambo bipfumura amazu

3. Abagabo bagufi b’ibigango bo bakora ibyaha byo kuniga (Kiboko) gufata ku ngufu n’ibindi bisa nka byo

4. Abaringaniye bo nta byaha batakora

Uretse n’ibyo tuvuze haruguru bijyanye n’ingano y’abantu n’ibyaha bakora

Yavuze ko abanyabyaha n’abatari abanyabyaha  bafite itandukaniro kuko  tatouage( ibishoshanyo byo ku mubiri) cg imanzi ari ikimenyetso rusange ku banyabyaha  benshi  .

Padiri Nkurunziza ,umunyarwanda ,umunyeshuri muri Kaminuza mu ishami ry’amategeko, umushakashatsi ku mateka n’amategeko  mubushakashatsi bwe  yasanze impamvu abantu bakora ibyaha ari enye (4)

Ubujiji,ubukene,amahitamo n’uburangare bw’abakorerwa ibyaha

Avuga ko  na none  umuntu ashobora guhinduka yari umunyabyaha ruharwa akaba umuntu muzima ndetse w’intangarugero nkuko Sawuli yahindutse Pawulo.

Ati “Ariko ukora ibyaha k’ubwo amahitamo we guhinduka biragoye .”

Dore uburyo bune yavuze umuntu ashobora guhindukamo :

  1. Umuntu ashobora guhinduka abyibwirije
  2. Abibwirijwe n’abandi
  3. Abitewe n’uruhurirane rw’ingaruka ahura nazo ziterwa no kudahinduka
  4. yimuriye inyungu yakura mu kadahinduka guhinduka .

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLaurent Gbagbo umukuru w’Igihugu wambere wari ugejejwe muri ICC yagizwe umwere
Next articleUriya mukinnyi fifa yategetse Rayon kwishyura ndamuzi ariko sinjye wamwirukanye- Sadate
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here