Home Ubutabera Laurent Gbagbo umukuru w’Igihugu wambere wari ugejejwe muri ICC yagizwe umwere

Laurent Gbagbo umukuru w’Igihugu wambere wari ugejejwe muri ICC yagizwe umwere

0
Bagbo w'imyaka 75 y'amavuko ashobora kugaruka muri politki yo Cote d'Ivoir nyuma yo kugirwa umwere na ICC

Urukiko rw’ubujurire mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha , ICC, rwemeje ko Laurent Gbagbo wahoze ari perezida wa  Cote d’Ivoire ari umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo kutubaha uburenganzira bwa muntu.

Bwana Gbagbo niwe mukuru w’igihugu wa mbere wagejejwe imbere y’uru rukiko  rwa ICC, ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi, bwabaye mu myaka icumi ishize, bukurikiye amatora muri icyo gihugu

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafashw n’urukiko cyo kumugira umwere mu iburanisha ryibanze buvuga ko butemera imikirize y’urubanza haba mu mizi no mu bujurire kuko ngo habayemo amakosa mu miburanishirize y’ubujurire kuko ibimenyetso bwatanze ngo byahamyaga ibyaha Bagbo nta gushidikanya.

 Ubushinjacyaha bushingira ku mpapuro zirenga ibihumbi bwerekanye mu nkiko nk’ibimenyetso n’abatangabuhamya 96 bashinjaga  Gbagbo kugira uruhare mu bwicanyi bwakurikiye amatora y’umukuru w’Igihugu yo mu mwaka w’2010.

Bwana  Gbagbo w’imyaka 75   acumbikiwe mu Bubirigi nyuma yo kugirwa umwere bwa mbere na ICC mu 2019, akaba yizeye guhita atahuka muri Cote d’Ivoire nyuma yuko ubujurire bw’ubushinjacyaha buteshejwe agaciro.

Mu mwaka ushize hongeye kwaduka imvururu zaguyemo abatari bae muri ote d’Ivoir ubwo Perezida Alassane Ouattara, uhora ahanganye na Bagbo muri iki Gihugu yatangazaga ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu yo kuyobora iki Gihugu.  

Ubwicanyi bwakurikiye amatora yo mu 2010 bwatangiye igihe Laurent Gbagbo wari amaze imyaka icumi ku butegetsi, yangaga kwemera ko yatsinzwe amatora akavuga ko adatatanga ubutegetsi ku wamutsinze ariwe Alassane Ouattara.

Yaje gufatwa n’ingabo za ONU zifatanijwe n’iz’Ubufaransa, bamusanze muri hoteri yari yihishemo n’umugore wiwe Simone Gbagbo, ahita ajyanwa gufungirwa i La Haye kuri ICC.

 Gbagbo w’imyaka 75 y’amavuko ashobora kugaruka muri politki yo Cote d’Ivoir nyuma yo kugirwa umwere na ICC

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDRC: Dore ibihugu FARDC igiye gukorana nabyo mu ‘kurandura inyeshyamba’
Next articleEse koko abantu bavuka ari abanyabyaha cyangwa gukora ibyaha barabyigishwa ?
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here