Ikigo cyale gishinzwe kwamamaza muri Nigeria (Arcon),cyareze Meta – ifite Facebook, Instagram, na WhatsApp – hamwe n’ishami ryacyo kiyisaba hafi miliyari 70 z’amafaranga y’u Rwanda ($ 70m; £ 60m).
Kivuga ko Meta hamwe n’ikigo cyayo kiyishamikiyeho Lagos AT3 Resources Limited bagomba kwishyura aka kayabo k’amafaranga kuko bananiwe kwereka iki kigo ibyo bagomba kwamamaza mbugankoranyambaga mbere y’uko babyamamaza, ibi bikaba bitandukanye n’amasezeano bafitanye.
Meta na AT3 Resources Limited ntibaragira icyo bavuga kuri uru rubanza rwatanzwe n’Inama ishinzwe kugenzura ibyamamazwa muri Nigeria (Arcon).
Mu minsi ishize IGihugu cya Nigeria cyari cyaraagaritse Twitter gukorera mu gihugu mu gihe cy’amezi arindwi areko ongera gukomorerwa nyuma yo guhabwa amabwiriza igomba kubahiriza.
Kuva uku kwezi kwatangira nta banyamideli b’ababanyamahanga bagomba kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza muri Nigeria mu rwego rwo kurinda no guteza imbere abafite iyi mpano mu Gihugu.