Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri imbangukiragutabara y’igisirikare cy’Igihugu RDF, yagonganye na Fuso mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Muhororo saa yine na mirongo itatu n’umunani z’ijoro (22h38).
Amakuru aturuka ahebereye impanuka avuga ko umushoferi w’imangukiragutabara yashakaga guca ku mudoka yari imuri imbere ariko ahita agongana n’indi modoka yo mu bwoko bwa Fudo yavaga Nyabihu yerekeza i Musanze nk’uko Taarifa dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Abari bari mu mbangukiragutabara ya RDF base bakomeretse ndetse ngo n’uwari utwaye FUSO biba uko.
Nyuma yo gukomereka, abasirikare bose uko ari batandatu bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri ariko baza koherezwa mu bitaro bya gisirikare by’i Kanombe kubera ko bakomeretse cyane.
Uwari utwaye FUSO we ari kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri.
Iby’iyi mpanuka kandi twabihamirijwe n’Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police( SS) Rene Irere, atubwira ko yabaye mu masaha ya saa yine z’ijoro zishyira saa tanu.
Ati: ” Byabaye muri ayo masaha kandi iyo urebye neza usanga byatewe no kutaringaniza umuvuduko no kubisikana nabi byakozwe n’uwari utwaye ambulance.”
Iyi mpanuka ibaye ije ikurikira indi mpanuka ya Ambulance yabereye muri Rusizi ihitana abantu batanu nyuma yo gucika intege iri kuzamuka agasozi ikagwa mu mugezi.