Home Ubukungu Gasabo: Umuhanda Zindiro masizi n’uwa Rusororo igiye kubakwa

Gasabo: Umuhanda Zindiro masizi n’uwa Rusororo igiye kubakwa

0

Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye kubaka ibilometero 70 by’imihanda izahuza uduce dutandukanye mu gukomeza koroshya ingendo no kunoza ubuhahirane.

Iyi mihanda izubakwa muri gahunda Umujyi wa Kigali washyizeho yo kuba nibura mu 2024 uzaba wamaze kubaka ibilometero 215 by’imihanda n’ibiraro hirya no hino.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi mihanda igomba gutangira mu Ukwakira, izubakwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, yitezwe kuba yuzuye muri Kamena 2023.

Imwe mu mihanda minini izubakwa yari ihangayikishije irimo uwa Mulindi-Gasogi-Rusororo-Kabuga, Miduha-Mageragere- Migina na Contrôle Technique.

Umuyobozi ushinzwe Imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Emmanuel Asaba Katabarwa, yavuze ko iyi mihanda iri butangire kubakwa mu gihe cya vuba icyiciro cyo kwimura abantu kirangiye.

Yagize ati “Tugiye gutangira kubaka uduce 21 tw’imihanda muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka. Ubu twatangiye gahunda yo kwimura abantu mu mihanda imwe n’imwe indi nayo iri mu nyigo, iki cyiciro ni kirangira tuzahita dutangira kubaka.”

Umuhanda Migina-contrôle Technique uzava ku Karere ka Gasabo ugera ku Cyicaro cya Airtel no kuri Sports View Hotel imbere ya Stade Amahoro, ukomeza uva contrôle Technique ukomeza Remera na Kimironko.

Undi muhanda uteganyijwe ukiri gutegurwa ni Zindiro-Masizi-Birembo-Kami-Gasanze uzaba ufite ibilometero 10.4. Hari kandi n’umuhanda Remera-Baho Hospital, uyu uzaba uva Nyabisindu ugana ku Bitaro bya Baho uzaba uhura kandi n’uva i Nyarutarama ugera ku Gishushu.

Muri uyu mushinga harimo n’Umuhanda Rugenge-Muhima Hospital-Nyabugogo, uzaba uturuka ahari kubakwa icyicaro gikuru cya RURA mu Kiyovu uyu uzajya wifashishwa mu gihe mu mujyi hari umuvundo mwinshi w’imodoka.

Harimo n’umuhanda wa Sonatubes-Sahara uzahuzwa n’ugana Kabeza. Umuhanda wundi witezwe ni Busanza-Muyange uzanyura Kicukiro Kagarama, uyu ugamije guhuza Kicukiro na Kanombe bidasabye guca mu Giporoso.

Umujyi wa Kigali wavuze ko byibuze abantu 2.009 batuye mu bice iyi mihanda izanyuramo bazimurwa, ari na yo mpamvu babashishikariza kugira ibyangombwa byuzuye kugira ngo bitazadindiza igikorwa cyo kubimura.

Kugeza ubu ntiharatangazwa ingengo y’imari iteganyirijwe iyi mihanda gusa haratangwa icyizere ko iratangira kubakwa vuba.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKenya: Perezida Kenyatta azakomeza gufata nk’ibyo yahabwaga akiri perezida
Next articleRutsiro: Uwafashwe ari gusambanya intama y’umuturanyi yafunzwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here