Home Amakuru Kenya: Perezida Kenyatta azakomeza gufata nk’ibyo yahabwaga akiri perezida

Kenya: Perezida Kenyatta azakomeza gufata nk’ibyo yahabwaga akiri perezida

0

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya asoze manda ye ya kabiri, ari nayo ya nyuma yemererwa n’amategeko, ahereze inkoni uzamusimbura hagati ya Raila Odinga na William Ruto.

Ku wa Gatanu ushize, Komite ishinzwe gutegura ibikorwa byo guhererekanya ububasha hagati ya Perezida ugiye n’umushya yarateranye, mu gihe hategerejwe ibyavuye mu matora bizatangazwa na Komisiyo y’amatora.

The Nation yatangaje ko Perezida Uhuru Kenyatta usoje manda, hari ibyo yemererwa n’amategeko bizakomeza kumubeshaho na nyuma yo kuva ku butegetsi.

Muri byo harimo abakozi babiri bahembwa na Leta, abanyamabanga bane, intumwe enye, abashoferi bane n’abarinzi. Muri rusange, azaba yemerewe ibiro n’abakozi 34 babikoramo. Mu byo azahabwa kandi harimo inzu yishyurwa na Leta.

Mu bindi azahabwa harimo imodoka enye zirimo limousines ebyiri, n’izindi modoka ebyiri zisanzwe, zisimbuzwa buri myaka ine.

Kenyatta kandi azahabwa amafaranga y’inzu ya buri kwezi angana n’amashilingi 300 000 (asaga miliyoni 2.6 Frw), miliyoni 1.7 Frw yo kugura ibikomoka kuri peteroli, miliyoni 2.6 Frw yo gukoresha ku mazi n’amashanyarazi na miliyoni 1.7 Frw yo kwidagadura.

Buri mwaka mu yo yayoboye, azawuhererwa ishimwe ry’amafaranga nk’igihembo cy’ubwitange ku gihugu.

Kenyatta kandi azakomeza guhembwa 80% by’umushahara yafataga. Ubusanzwe Perezida Kenyatta yahembwaga miliyoni 1.44 z’amashilingi (asaga miliyoni 12 Frw).

Perezida Kenyatta azaba yemerewe ubwishingizi bwo kwivuza haba imbere mu gihugu no mu mahanga. Ni nako bizaba bimeze ku mugore we, Margaret Kenyatta.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKenya: Umwe mu bari bakuriye amatora yaburiwe irengero
Next articleGasabo: Umuhanda Zindiro masizi n’uwa Rusororo igiye kubakwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here