Home Amakuru Kenya: Umwe mu bari bakuriye amatora yaburiwe irengero

Kenya: Umwe mu bari bakuriye amatora yaburiwe irengero

0

Komisiyo y’IGihugu y’amatora muri Kenya iratangaza ko ifite impungenge z’iburirwa irengero ry’umwe mu bakozi bayo wari ukuriye imwe muri site z’itora muri iki gihe cy’amatora y’umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi muri Kenya.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nibwo bwana Wafula Chebukat, ukuriye komisiyo y’amatora muri Kneya yatangaje impungenge bafite ku ibura rya bwana Daniel Musyoka, waburiwe irengero mu gihe yari mu kazi kuri site y’itora ya .

Daniel Musyoka yari akuriye site y’itora ya Embakasi East constituency iri mu murwa mukuru wa Nairobi, uyu yabuze saa tatu za mu gitondo ari mu kazi ubwo yari asabye abo bari kumwe kumwihanganira akajya kwitaba telefoni hanze ariko ntagaruke.

Umuyobozi wa komisiyo y’amatora avuga ko Daniel Musyoka yari yavuye iwe mu rugo mu gitondo ari kumwe n’abasanzwe bamurinda ariko ko kuva icyo gihe kugeza ubu nta muntu n’umwe uramuca iryera.

Bwana Chebukati, umuyobozi ushinzwe gutahuka mu gihugu (NRO) mu matora ya perezida, yagize ati: “Umuryango we uramushakisha ariko ntushobora kumubona.”

Umuyobozi wa komisiyo y’amatora yongeyeho ati: “Komisiyo ihangayikishijwe cyane n’iki kibazo kandi irasaba inzego z’iperereza kumenya intandaro y’ibura rye.”

Impamvu yaburiwe irengero bizacukumburwa binatangazwe na polisi , ariko Bwana Chebukati yijeje ko byose bimeze neza kandi ko inshingano za Bwana Musyoka zafashwe n’uwari amwungirije.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSobanukirwa impamvu Ronaldo ari mu bahatira Ballon d’Or Messi ntabemo
Next articleKenya: Perezida Kenyatta azakomeza gufata nk’ibyo yahabwaga akiri perezida
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here