Gatabazi Jean Marie vianney yakuwe ku mwanya wa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu nyuma y’igihe avuzweho gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze.
Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa kane rivuga ko Perezida Paul Kagame yakuye Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, amusimbuza Musabyimana Jean Claude. Muri iri tangazo ntihagaragazwa impamvu gatabazi yambuwe inshingano.
Gusa mu nama iheruka ya biro politiki y’ishyaka riri ku butegetsi, FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yatunze agatoki Gatabazi amubaza ampamvu akomeje kugaragarwaho amakosa menshi.
Bimwe mu bikekwa kuba byirukanishije Gatabazi muri guverinoma ni ukuba yakoresheje ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite ahesha umwana ishuri mu kigo atagombaga kujyamo kuko atari afite amanota yo ku kijyamo, gusa Gatabazi yategetse umuyobozi wiryo shuri kwakira uwo mwana n’ubwo atari yujuje ibisabwa.
Gatabazi kandi ni umwe mu bagarutsweho muri dosiye ya Bamporiki yo kwakira indonke n’ubwo uruhare rwe rutagaragajwe.
Gatabazi yongeye gusaba imbabazi, ariko Perezida Kagame amuteguriza mu ruhame ko azamuhana, amumenyesha ko adakwiye kuzatungurwa.
Si ubwa mbere Gatabazi agaragaraho amakosa nk’aya ariko akayasabira imbabazi, ndetse akazihabwa.
Mu 2020 ubwo yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yahagaritswe mu mirimo kuko hari “ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho”.
Musabyimana wasimbuye Gatabzi muri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu si mushya muri politiki, kuko yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.