Umugaba mukuru w’ingaboz z’u Rwanda, General Kazura Jean Bosco, yahuye n’umugaba w’ingabo z’Ubufaransa, Gen Thierry Burkhard.
Gen Kazura ari mu rugendo rw’akazi mu Gihugu cy’Ubufaransa aho azabonana n’abayobozi batandukanye mu ngabo z’iki Gihugu.
Ibiro bya Eta majoro y’Ubufaransa bivuga ko abagaba b’ingabo bakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku mutekano w’Ibihguu byo mu Karere ka Afurika yo hagati n’Ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo.
Aba ba Jenerali kandi banaganiriye ku mikoranire y’ingabo z’Ibihugu byombi.
Ingabo z’u Rwanda n’izubufaransa zisanzwe zikorana mu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano mu gihugu cya Central Africa. Usibye aha u Bufaransa nti bwabuze kugaragaza ko bushyigikiye igikorwa ingabo z’u Rwanda zirimo cyo kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Del Gado mu gihugu cya Mozambique.
Gen Kazura yaherekejwe n’abarimo Brig. Gen Patrick Karuretwa ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda na Col. Jean Chrysostome Ngendahimana uyobora ishami ry’imyitozo n’ibikorwa mu Ngabo z’u Rwanda