Home Ubukungu Rwanda: Amazi y’Iriba yatsindiye miliyoni 100

Rwanda: Amazi y’Iriba yatsindiye miliyoni 100

0

Ishimwe Yvette usanzwe akwirakwiza amazi yo kunywa azwi nk’Iriba mu mujyi wa Kigali no mu tundi Turere  avuga ko agiye kwagura ibikorwa bye bikagera kuri benshi nyuma yo gutsindira akayabo ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda muri Africa Business Heroes.

Africa Business Heroes ni amarushanwa ategurwa na Jack Ma foundation, ku mugabane wa Afurika, aho imishinga 10 y’abashoramari b’abanyafurika ihatana bagatoranyamo 10 yambere myiza  ikagabana miliyoni 1.5 y’amadolari (miliyari 1 na miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda).

Yshimwe yvette ni umunyarwanda wari washyize umushinga we asanzwe anakoraho wo gukwirakwiza amazi meza yo kunywa mu marushanwa y’umwaka wi 2021.

Mu mwaka wi 2021 hari hatanzwe imishinga irenga 1200 igomba kwigwaho n’akanama kabishinzwe kagizwe n’inzobere 233.

Umushinga wa Ishimwe Yvette waje mu mishinga myiza 10 yatsinze. Ni umwe mu bahawe miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda avuga ko azamufasha gukomeze kwagura ibikorwa by’uyu mushinga.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo yakiriye abo bakorana, inshute ze n’abafatanyabikorwa be abashimira uruhare rwabo mu gutsindira aya mafaranga.

Ishimwe Yvette si ubwambere ashimiwe kubera Iriba water Group LTD, avuga ko byagakwiye kubera urugero rwiza abandi banyarwanda

Ishimwe avuga ko aya mafaranga agiye kumufasha kwagura ibikorwa bye abanyarwanda benshi bakabona amazi meza yo kunywa kandi ahendutse.

“N’ubundi umushinga twatanze wari ujyanye n’amazi nk’ibyo dusanzwe dukora, ibi bigiye kudufasha kwagura ibikorwa byacu kuko n’ubundi aya mafaranga asanze twari dusanzwe dukora. Tugiye gushyira ibikorwa byacu mu Turere twinshi  hari n’aho twari dusanzwe dufite umuyobora w’amazi muri Rubaya ubu twabonye n’ahandi dushyira inid miyoboro izaha abaturage benshi amazi.”

Usibye mu Rwanda amazi y’iriba yatangiye kunywebwa n’Abanyekongo mu minsi iri imbere akazagera kuri benshi muri iki gihugu cy’abaturanyi.

“Usibye kwagura ibikorwa byacu hano mu Rwanda dushaka no kubyagurira muri DRC, ubu twatangiye kugerageza isoko ryaho hari n’ibikorwa byacu bike biriyo ariko ntituragera aho gushyirayo imbaraga nyinshi kuko biracyari mu nyigo ( Projet pilote).”

Mu mwaka wi 2017,Ishimwe Yvette sshyikirizwa igihembo n’Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II

Iriba Water group ltd ryashinzwe na ishimwe Yvette, kuri ubu riha abanyarwanda barenga ibihumbi 73 amazi meza yo kunywa buri munsi, muri bo harimo abanyeshuri mu bigo by’amashuri, abo mu cyaro n’abo mu mujyi cyane ahahurira abantu benshi aho bafite kiyosiki. Kuri aba Banyarwnada hiyongereaho n’abandi Banyekongo barenga 1800 nabo banywa aya amazi buri munsi. Iriba group buri munsi itunganya metero kibe 30 (litiro ibihumbi 30) z’amazi ikayatunganya idakoresheje imiti ( Chemical ) ari nawo mwihariko wabo utuma amazi yabo akundwa.

Ishimwe Yvette iki sicyo gihembo cyambere yegukanye nka rwiyemezamirimo ufite ibikorwa biteza imbere imibereheo myiza y’Abanyarwanda kuko mu mwaka wi 2017 yahembwe n’Umwamikazi w’ubwongereza Queen Elizabeth II amushimira ku ruhare ikigo cye Iriba water Group LTD kigira  mu mibereho myiza  y’Abanyarwanda.

Inshuti, umuryango, abakozi n’abafatanyabikorwa bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’amazi y’Iriba

Ibi bihembo Ishimwe Yvette amaze gutsindira avuga ko byagakwiye guha isomo n’imbaraga Abanyarwanda benshi.

“Kubona ibi bihembo bivuze ko ibintu byose bishoboka, icyambere ni ugushirika ubute ugatangira kuko nibyo bivuna bikanatera ubwoba. Abantu babona ibyiza umuntu yagezeho ariko ntibita cyane ku mvune zari ziri mu kubigeraho. Ibintu byose ubigeraho kuko hari imbogamizi wahuye nazo ntucike intege.”

Ishimwe Yvette ni muntu ki

Ishimwe Yvette ni rwiyemezamirimo w’u munyarwandakazi ufite impamyabumenyi ya kaminuza  mu bukungu yakuye muri kaminuza  ya  Southern New Hampshire University yo muri leta zunze ubumwe za Amerika. Asanzwe muri gahunda ya YALI Mandela Washington. Mbere y’uko ahembwa na Africa Business Heroes mu mwaka wi 2017 yashimiwe n’umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth wa 2 ku ruhare rwe mu mibereho myiza y’abayarwanda. Yabaye muri rugaga rw’abikorera PSF ishami ry’urubyiruko nk’umuyobozi wungirije ku rwego rw’Igihugu imyaka 2.

Abakozi n’inshuti bishimiye igihembo Iriba yabonye
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRIB yahakanye iby’ifungurwa rya Ndimbati
Next articleGen Kazura yahuye n’umugaba mukuru w’ingabo z’Ubufaransa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here