Home Amakuru Burundi: Perezida Ndayishimiye yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

0

Kuri uyu wa kabiri, i Bujumbura mu murwa mukuru w’Uburundi, Perezida Evariste Ndayishimiye, yakiriye mu biro bye Ntare Rushatsi, intumwa z’u Rwanda zari zimuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda Perezida paulKagame.

Izi ntumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’umutekano Gen Albert Murasira.

U Rwanda n’Uburundi bamaze igihe mu biganiro byo kuzahura umubano w’ibihugu byombi wangiritse mu mwaka wi 2015 nyuma y’ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi mu Burundi ntibikunde.

Muri iyi minsi hari hari icyizere ko imipaka ihuza ibi bihugu byombi yafungurwa ariko ku ruhande rw’Uburudni banze gufungura bavuga ko icyatumye imipaka ifungwa mu mwaka wi 2015 kitarakemuka.

U Burundi busaba u Rwanda impunzi za politiki zaruhungiyemo bushinja kuba inyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi mu mwaka wi 2015.

Kuva umwaka ushize u Rwanda rwateye intambwe mu kyuganira n’Uburundi, habaye ibiganiro by’abakuriye inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente nawe yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’Ubwigenge y’Uburundi umwaka ushize ibintu byatanze icyizere ku migenderanire y’Ibihugu byombi.

Ibi byakurikiwe na Perezida Kagame wakiriye mu biro bye itsinda ryari riturutse i Burundi rikuriwe n’ukuriye ibiro bya Perezida Ndayishimiye zari zimuzaniye ubutumwa bwe bwihariye.

N’ubwo ibi byose byabaye u Rwanda rwahakaniye u Burundi kuruha izi mpunzi rwifuza kuko u Rwanda rushimangira ko ruzakurikiza amategeko mpuzamahanga areba impunzi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGen Kazura yahuye n’umugaba mukuru w’ingabo z’Ubufaransa
Next articleUmunsi wa 2 Gen Muhoozi awusoje ahabwa inka na perezida Kagame

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here