Home Politike Umunsi wa 2 Gen Muhoozi awusoje ahabwa inka na perezida Kagame

Umunsi wa 2 Gen Muhoozi awusoje ahabwa inka na perezida Kagame

0

Ku munsi wa kabiri w’urugendo rwa Gen Muhoozi Kainerugaba, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka mu gihugu cya Uganda akaba n’umuhungu wa Pereida Museveni awusoje ahabwa inka na Perezida Kagame, igikorwa cyabereye mu ifamu ya Perezida Kagame.

Gen Muhoozi wageze i Kigali kuri uyu wambere agahita agirana ibiganiro na perezida Kagame kuri uyu wa kabiri akaba ari n’umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu mujyi wa Kigali ntiyigeze yicara kuko yagaragaye ahantu henshi hatandukanye.

Ni umunsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo mu mujyi wa Kigali akanunamira imibiri irenga ibihumbi 250 iharuhukiye, yanasuye ingoro y’amateka yo kubohora igihugu iri mu nteko ishingamategeko ndetse akaba yanagaragaye muri Kigali Arena akina umukino w’amaboko wa Basketball.

Kuri uyu mugoroba nibwo Village Urugwiro itangaje ko, Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi mu ifamu y’inka ze akamuha n’impano y’inka.

Uku kugabirana ibka kubaye nyuma y’imyaka 10 Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni nawe ahaye perezida Kagame inka, ibi byabaye mu mpera z’umwaka wa 2011.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBurundi: Perezida Ndayishimiye yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame
Next articleU Rwanda rugiye kuyobora ibikorwa byo kurwanya ruswa muri EAC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here