Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perazida Museveni akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka avuga ko gufata umurwa mukuru wa Kenya Nairobi, we n’ingabo ze bitabatwara ibyumweru bibiri.
Ibi yabicishije ku rubuga rwe rwa twitter mu kiganiro yavuze byinshi ku gihugu cya Kenya no kuri Perezida Uhuru Kenyatta ucyuye igihe ku buyobozi bw’iki gihugu.
Mu magambo ye, Gen Muhoozi yavuze ko yababajwe n’uko Uhuru Kenyatta atarenze ku itegeko nshinga ry’igihugu ngo yiyamamarize manda ya gatatu itemewe n’itegeko nshinga. Nyuma yo kuvuga ibi nibwo yabaye nk’utebya avuga ko aramutse ateye Kenya we n’ingabo ze bitamufata ibyumweru bibiri.
Nyuma y’aha Gen Muhoozi yahise avuga ko we ataba yitaye cyane ku itegeko nshinga cyangwa ku iyubahirizwa ry’amategeko ko ahubwo ” turebana gusa n’impinduramatwara kandi muzabimenya vuba.”
Hari bamwe bafata Gen Muhoozi Kainerugaba nk’uzasimbura se, Yoweri kaguta Museveni, ku butegetsi yagezeho mu mwaka wi 1986 akaba akiburiho, kuva Museveni yafata ubutegetsi Kenya imaze gusimburanya abaperezida inshuro eshatu. Bamwe mu banya Kenya kuri Twitter bagaragaje ko batunguwe n’ubutumwa bwa gen Kainerugaba bavuga ko batari biteze kumva umuntu nkawe avuga ibintu nk’ibi.
Nyuma yo kugaragaza ko bafata Nairobi bitabagoye, Gen Muhoozi yahise avuga ko mu gihe yaba amaze kwigarurira uyu mujyi yahitamo aho yatura hagat ya Westlands cyangwa Riverside.