Mu nama yahuje abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo hagati ECCAS, u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Ingabo Gen Murasira Albert.
Iyi nama yabereye i Brazzaville mur Congo yashakiraga ibisubizo ibibazo by’umutekano na Politiki igihugu cya Tchad.
Tchad ni kimwe mu bihugu bigize uyu muryango cyugarijwe n’ibibazo birimo imitwe y’inyeshyamba zirwanya leta zikaba zinaherutse guhitana uwari Perezida w’iki Gihugu Idriss Deby.
Nyuma y’urupfu rwa Idriss Deby yahise asimburwa n’umuhungu we n’igihugu gishyirwa mu bihe bidasanzwe by’umutekano. Ibi ntibyakiriwe neza n’inyeshyamba zivuga ko zigiye gukaza ibitero kugeza zihiritse ubutegetsi.
Eccas, yashinzwe mu mwaka w’i 1983, ubu ugizwe n’Ibihugu 11 byo muri Afurika yo hgati.
Perezida wa Congo Denis Sassou Ngueso, akaba na Perezida w’uyu muryango niwe wayoboye inama yo kuri uyu wa gatanu.