Kuri uyu wa gatatu nibwo hategerejwe umuhango wo gufunga iyi gereza yafungiwemo abanyarwanda bahamijwe n’abakekagwaho uruhare muri Jneoside yakorewe Abatutsi kuva mu mwaka wi 1996.
Ni umuhango uri buyoborwe n’urwego rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha.
Iyi niyo gereza yambere y’umuryango w’abibumbye yabayeho. Inyubako zayo n’ibikorwa birashyikirizwa Leta ya Tanzania ari naho iyi gereza yabarizwaga.
Abanyarwanda batandukanye bayifungiwemo mu gihe baburanaga nyuma abahamijwe ibyaha bajyanwa gusoreza ibihano bakatiwe mu bindi bihugu byemeye kubakira kuko kugeza ubu nta munyarwanda wari ukiyifungiwemo.
Abaheruka kuyivamo ni abanyarwanda umunani (8) bari bakiyifungungiwemo kubera kubura ibihugu bibakira ariko ubu nabo bari mu gihugu cya Niger n’ubwo iki gihugu cyatangaje ko kitabifuza ku butaka bwayo.
Nyuma yuko Niger ivuze ko idashaka aba bantu bategetswe gusubira muri Tanzania ariko nayo irabanga birangira bagumye muri Niger.
Nyuma y’uko mu mwaka wi 2015, urukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda rurangije imirimo yarwo iyi gereza yashyizwe mu maboko y’urwego rwasigaranye inshingano z’uru rukiko.