Abacamanza b’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruri i Nyanza bafashe umwanzuro wo gusubika urubanza rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne nyuma yo kumutegereza ababwiye ko agiye koga amaso ahera mu kirere.
Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, guteza imvururu muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya jenoside, kuri uyu wa 15 Kamena nibwo byari biteganyijwe ko ari bwitabe Inteko Iburanisha y’Urugereko rw’urukiko rukuru ruri i Nyanza.
Nubwo mu iburanisha riheruka yari yahakaniye urukiko ko atazaburana hifashishijwe ikoranabuhanga, umwunganira mu mategeko yari yabanje kwemerera abacamanza ko yaganiriye na Idamange bemeranya ko bazaburana hifashishijwe ikoranabuhanga.
Icyo gihe ariko kandi yari yavuze ko hari imbogamizi ku kwitabira urubanza i Nyanza kandi afungiye i Kigali, kandi ko abatangabuhamya be, umuryango we, n’abashaka gukurikirana urubanza rwe bitaborohera kujya bajya i Nyanza mu rubanza.
Mbere yuko abacamanza bahamagara idamange kuri telefoni abacungagereza bari abbanje gutangaza ko yanze gusohoka muri gereza ngo ajye mu cyuma cy’iburanisha.
Byasabye ko Urugereko rw’urukiko rukuru ruri i Nyanza ruhamagara Idamange ku murongo wa telefoni, mu kiganiro cyafashe hafi iminota 10 kugira ngo rumusobanuze niba koko yanze gusohoka muri gereza nk’uko abacungagereza babisobanuriraga urukiko.
Idamange yabwiye Inteko iburanisha ko agiye koga no gukora indi myiteguro ubundi agatangira kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Abacamanza bategereje Idamange baraheba, bahita bafata umwanzuro wo gusubika uru rubanza, rwanzura ko ruzakomeza ku wa 22 Kamena 2021 saa 8h30.