Nkurunziza Edmod yafatiwe mu cyuho amaze kwaka umuturage amafaranga ibihumbi birindwi (7000frw) ayita ay’inyandiko ihamagara mu rukiko (Assignation)
Aya Frw 7000 yakurikiraga agera ku Frw 85 000 umuturage yamuhaye mbere ayita ayo kumukurikiranira Dosiye. nk’uko ikinyamakuru Umuseke cyabitangaje.
Uyu Nkurunziza Edmond akaba yarafatanywe ayo mafranga na Dosiye y’uwamureze ifatirwa mu Rukiko(foto Umuseke).
Uwamuhaye ariya mafaranga yari afite dosiye iregera guhinduranya ibyangombwa (mutation) by’imodoka yaguze, ariko atinda kubikorerwa, bituma uriya amusaba amafaranga ngo akurikirane iyo dosiye yiyita Umukozi wo mu Nkiko.
Ubushinjacyaha buramurega icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kikaba giteganywa mu gitabo k’ibyaha n’ibihano mu Rwanda.
Nkurunziza yarezwe mu Rukiko ku wa 07 Ukwakira 2019, kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2019 yatangiye kuburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, asaba gukurikiranwa ari hanze. cyakora yabwiye urukiko ko atiteguye kuko nta mwunganizi mu mategeko afite.