Nyuma y’ibirego bakira no kubona icyuho kiri mu itegeko rigena guhabwa amakuru no kuyatangaza, ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi mu rwego rw’umuvunyi ryabwiye integonews ko hatangiye umushinga wo kurivugurura, uzashyirwamo n’ibihano birimo gukurikirana abanze gutanga amakuru.
Ni mu gihe bamwe mu banyamategeko bemeza ko hashyizweho itegeko rigena gutanga no gutangaza amakuru (Access to Information Law) rikwiye kugena ibihano bifatika ku muyobozi wimana amakuru.
Ibi abanyamategeko babihuriraho n’abakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda cyane, abakora mu itangazamakuru ryigenga, bavuga ko n’ubwo mu Rwanda hashyizweho itegeko rigena gutanga no gutangaza amakuru (Access to Information Law) kugeza ubu hari bamwe mu bayobozi bakimana amakuru.
Abanyamakuru Ntambara Garileon (Flash TV) Mbabazi Doroth (RBA) na Munyarugendo Athanase na Ntakirutimana Alphred ba (TV1), bavuga ko hari bamwe mu bayobozi mu nzego za Leta no mu bigo biyishamikiye ho bakigorana mu gutanga amakuru.
Aba banyamakuru cyane abakora mu itangazamakuru ryigenga, bemeza ko ibi bisa nk’ibyafashe indi ntera cyane muri ibi bihe u Rwanda n’isi bihanganye n’indwara ya Covid 19.
Mu gusha kumenya icyo itegeko riteganya ku muntu waryishe n’icyo ahanishwa, Maitre Mugengangabo Jean Nepomuscene, avuga ko amategeko menshi aba asobanutse, ndetse akanagena ibihano kubatayubahirije, gusa yongeraho ko yose atariko aba afite ibihano biyagenga harimo n’itegeko ry’itangazamakuru rigena uko amakuru yakwa n’uburyo atangazwa.
Yagize ati: “Iri tegeko nta bihano biriherekeza rifite. Tubona hakwiye ikindi kintu kimeze nk’amande cyangwa amagarama no kugawa mu ruhame ku bayobozi bakimana amakuru.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC), Mugisha Emmanuel avuga ko inzego zima amakuru umunyamakuru ziba zimubujije uburenganzira, n’inshingano ahabwa n’itegeko nshinga ry’u Rwanda ryo gutara no gutangariza abaturage amakuru,ati: “ Uwo aba akwiye gukurikiranwa.”
Mugisha akomeza avuga ko abanyamakuru badakunze kubagaragariza iki kibazo. Yagize ati: “Kenshi babikemurira mu rwego rw’umuvunyi. Dusaba abanyamakuru kujya banabimenyesha RMC hifashishijwe murandasi(kuri Email) cyangwa bagahamagara kuri nomero itishyurwa 3536.
KAJANGANWA Jean Aime umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi mu rwego rw’umuvunyi, avuga ko n’ubwo usanga kenshi abantu badakurikiza itegeko 100%, Abayobozi bacyimana amakuru bari bakwiye kwiga gukorana n’itangazamakuru kuko ari ryo rigera kure kandi kuri benshi.
KAJANGANWA Aime yanagarutse ku cyuho kiri muri iri tegeko rigena guhabwa amakuru no kuyatangaza. Ati: “Hatangiye umushinga wo kurivugurura, uzashyirwamo n’ibihano birimo gukurikirana abanze gutanga amakuru, bikaba byanabagiraho ingaruka.”
Abanyamakuru bavuga ko inzego zibifite mu nshingano zikwiye kurushaho guhugura abayobozi b’inzego za Leta n’iz’abikorera ku itegeko rigena gutanga, guhabwa amakuru no kuyatangaza.
KAMBALE Patrick