Home Politike Hari ingingo Tom Ndahiro atumvikanaho na Minisitiri Gatabazi

Hari ingingo Tom Ndahiro atumvikanaho na Minisitiri Gatabazi

0

Umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi Tom Ndahiro ntiyumva kimwe na Minsitiri gatabazo ibyo kuba Ingabire Umuhoza Victoire, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yasuwe n’abadepite baturutse mu Gihugu cy’Ubwongereza.

Ku mugoroba wo ku wa mbere taliki ya 20 Kamena 2021, Nibwo Ingabire Umuhoza Victoire yanditse ku mbugankorambaga ze ashimira abadepite bo mu Gihugu cy’Ubwongereza bamusuye iwe mu rugo.

Nyuma yo kwandika ibi abantu batandukanye babitanzeho ibitekerezo harimo ababishima n’abandi bavuga ko bitari bikwiye.

Mu batanze ibitekerezo kuri irisurwa rya Ingabire Victore harimo na Tom Ndahiro wabyamaganye mu gihe mu maso ya Minsitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu we asanga ntacyo bitwaye ahubwo hari icyo byerekana.

Tom Ndahiro mu butunwa bwe agaragaza ko kuba abadepite bo mu Bwongereza batinyuka gusura Ingabire ari agasuzuguro ku banyafurika.

Mu butumwa bwe Tom Ndahiro yibaza niba aba badepite “bazi neza ko Ingabre ari umunyabyaha ndetse akaba no ku isonga ry’ abafite ingengabitekerezo ya Jenoside”.

 Tom akomeza yibaza “niba aba badepite bashobora gusura umu nazi wahamijwe ibyaha bari ku mugabane w’Uburayi”

Mu bandi batanze ibitekero bitandukanye n’ibi bya Toma Ndahiro harimo na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu nawe waje asubiza Ingabire Umuhoza Victoire ku butumwa bwe.

Minisitiri Gatabazi yabwiye Ingabire ko kuba yasuwe n’aba Badepite bo Mu Bwongereza byerekana ko u Rwanda rwubahiriza uburenganzira bwa buri muntu.

https://twitter.com/gatjmv/status/1539206644990713856

Ingabire umuhoza Victoire wakatiwe imyaka 15 y’igifungo aza guhabwa imbabazi na Perezida Kagame amaze imyaka 8 muri gereza. Afungwa yari perezida w’ishyaka FDU inkingi ritemwe mu Rwanda, nyuma yo gufungurwa yahise arivamo ashinga Dalfa Umurinzi naryo avuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi ariko naryo rikaba ritamererwa gukorera mu Rwanda.

Ingabire agenda agaraga henshi atanga ibitekerezo bye bitandukanye n’ibya Leta aho ibiheruka yagaragaye anenga cyane umugambi wa Leta wo kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda ruvuga iki ku kuba Congo yanze ingabo zarwo ko zijya kuyifasha
Next articlePerezida Museveni yakiriwe i Kigali nka Tour du Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here