Home Ubutabera Hatangajwe impamvu urubanza rwa Kabuga rukomeje gusubikwa

Hatangajwe impamvu urubanza rwa Kabuga rukomeje gusubikwa

0

Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, IRMCT, rwatangaje ko rwongeye gusubika urubanza rwa Kabuga Felecien, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuri ya kabiri kubera impamvu z’uburwayi bw’uregwa.

Urubanza rwa Kabuga rwasubitswe bwa mbere ku wa 22 Ukuboza 2022, kubera ikiruhuko cy’iminsi mikuru isoza umwaka, icyo gihe urukiko rwavugaga ko ruzongera kurusubukura ku wa 17 Mutarama uyu mwaka.

Kuri iyi taliki urubanza rwagombaga gusubukurirwaho nti rwasubukuwe ahubwo rwongeye kwimurirwa ku wa 31 Mutarama.

Iyi taliki nabwo igeze abantu bategereje iburanisha baraheba ariko urukiko rutangaza ko rwongeye gusubika iburanisha bitewe n’ubuzima bwa Kabuga Felecien butameze neza.

Urukiko ruvugako “ Raporo z’abamufunze zigaragaza ko ubuzima bwa Kabuga butameze neza bitewe n’uburwayi asanganywe.”

Urukiko ruvuga ko rwakiriye iyi raporo ku wa 26 Mutarama habura iminsi itanu ngo urubanza rubukurwe. urur rukiko ruvuga ko ruzasubukura uru rubanza taliki ya 7 Gashyantare ku isaha ya saa yine.

Uru rubanza rwasubitswe hari kumvwaabatangubahamya bo ku ruhande rw’ubushinjacyaha barimo gushina Kabuga.

Abatangabuhamya bamaze kumvwa bose bahurira ku kuba Kabuga yari afite interahamwe ze kugiti cye zitorezaga iwe mu rugo ku Kimironko akaba ari nawe uziha ibikoresho, benshi mu bamaze kumvwa bafungiwe mu Rwanda  kuko bahamijwe ibyaha bya Jenoside. Abandi batangabuhamya ni abari abaturanyi ba Kabuga  cyangwa abakoraga iwe mu rugo nk’umufundi wahubakaga inzu ahamya ko yari kuba icyicaro cya radiyo RTLM.

Radiyo RTLM ifatwa nk’intwaro ikomeye yicishije abatutsi benshi kuko ariyo yarangaga aho batuye n’aho babaga bagiye kwihisha interahamwe zabahigaga.

Usibye kuba aba batangabuhamya bavuga ko RTLM yari gukorera mu rugo kwa Kabuga aba batangabuhamya banagaruka ku kuba Kabuga yarasuye radiyo RTLM nyuma y’uko yari imaze kuraswaho ari kwihanganisha abari abakozi bayo.

Aba batangabuhamya bose batanga ubuhamya bari i Arusha muri Tanzania n’umwirondoro wabo ugahishwa.

Kabuga ashinjwa ibyaha birimo icyaha cya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba, itoteza n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Kabuga ntarahabwa umwanya wo kwisobanura mu rukiko ariko mbere yahakanye ibyaha byose ashinjwa.

Nyuma y’imyaka myinshi ashakishwa ku wa 16 Gicurasi 2020 nibwo Kabuga yatawe muri yombi afatiwe mu Gihugu cy’Ubufaransa. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa ku wa 29 Ukwakira 2022, abashinjacyaha batangira kumushinja bagaragaza ibimenyetso taliki ya 5 ukwakira 2022.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda
Next articleUmwana ukurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge ashobora kuba yarafungiwe ahatemewe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here