Mu Rwanda hatangiye ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage rishingira ku makuru y’uko ingo zari zifashe mu ijoro ryacyeye ryo kuwa 15 Kanama(8) 2022. Umuryango wa Perezida Kagame uri mu babaruwe ku ikubitiro ubarurwa n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare Murangwa Yusuf.
Mu Rwanda hatangiye ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage rishingira ku makuru y’uko ingo zari zifashe mu ijoro ryacyeye ryo kuwa 15 Kanama(8) 2022.
Muri iri barura buri rugo rubazwa abarubamo, amashuri bize, uko bivuza, ikibatunga, iby’amazi n’amashanyarazi, gukoresha internet, gutunga telefone, n’ibindi.
Abakarani b’ibarura barenga 20,000 mu gihugu ni bo bari gukora uyu murimo uzamara ibyumweru bibiri, nk’uko gahunda yatangajwe n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare ibigaragaza.
Leta ivuga ko ikora ibarura rusange igamije kubona amakuru mashya ku baturage, imiturire, imibereho yabo, n’uko ubukungu bwabo bwifashe ngo iyakoreshe mu igenamigambi.
Iri barura rizatwara miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi rizifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gukusanya amakuru akenewe.
Amabarura nk’aya yakozwe mbere mu 1978, 1991, 2002, n’iriheruka ryo mu 2012 ryatangaje ko umubare w’Abanyarwanda ari miliyoni 10.5
Ibizava muri iri barura by’agateganyo biteganyijwe ko bizatangazwa mu Ukuboza(12) 2022, nk’uko ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare kibitangaza.