Home Imikino Ibihano bitegereje abafana ba Kiyovu bakekwaho gutuka umusifuzi Salima Mukansanga

Ibihano bitegereje abafana ba Kiyovu bakekwaho gutuka umusifuzi Salima Mukansanga

0

Bamwe mu bafana ba Kiyovu bari kwitaba urwego rw’ubugenzacyaha bisobanura ku gikorwa baherutse gukora bikekwako cyari ugutuka umusifuzi Mukansanga Salima, bashobora gufungwa imyaka iri hagati y’ibiri n’itanu bakanatanga ihazabu ibarirwa mu mafaranga ibihumbi 500.

Ibikorwa bakuriranyweho ni ibyo bakoze ku mukino wahuje Kiyovu Sport na Gasogi United, aba bafana ntibanyuzwe n’imisifurire maze baririmba indirimbo bikekwako zibasiraga umusifuzi Mukansanga Salima.

U rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, biciye mu ijwi ry’umuvugizi warwo, Murangira Thierry, yemeye ko aba bafana bamaze kwitaba uru rwego, gusa ntiyavuze umubare wabo n’ibyaha bakekwaho. Ukurikije ibyabereye ku kibuga cya Bugesera usanga aba bafana bashobora kuzaregwa icyaha cyo gutukana mu ruhame kigaragara mu gitabo kigena ibyaha n’ibihano muri rusange n’icyaha cy’ihohoterwa rigamije gutesha umuntu agaciro cyangwa kugatesha umurimo we giteganywa n’itegeko rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.

RIB, ntiyashoboye kutwitaba ngo itubwire niba ari ibi byaha bibiri ibakurikiranyeho, inavuge ku makuru avuga ko hari abantu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kuba mu bafana ba Kiyovu bakekwaho gutuka Mukansanga Salima.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko umuntu ututse undi mu ruhame aba akoze icyaha, ibyaha baa bakekwaho byo gutuka Mukansanga byabereye muri sitade ya Bugesera ahantu hafatwa nko mu ruhame.

Igika cya mbere cy’ingingo yi 164 y’iri tegeko nicyo kigenera ukoze iki cyaha ibihano kikavuga ko “Umuntu wese utuka undi mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi cumi n’itanu (15) ariko kitarenze amezi abiri (2); ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana  (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW); imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo hasobanurwa neza ibyo gutukanira mu ruhame, Iti “Gutukana bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ni ikimenyetso, imigenzereze, ijambo cyangwa inyandiko bigambiriye gukomeretsa umuntu ku bushake kandi ku buryo butaziguye.”

Si iri tegeko  gusa rireba abafana ba Kiyovu Sports, bakurikiranyweho gutuka binyuze mu  ndirimbo umusifuzi Mukansa baririmbye bagira bati “Malaya, Malaya, Malaya.’’ Kuko n’itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina naryo rihana ibisa no gutukana.

Ingingo ya 34 y’iri tegeko iivuga ko umuntu wese ukoreye undi ihohoterwa rigamije gutesha umuntu agaciro cyangwa kugatesha umurimo we  “Ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi ijana (100.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000 Frw), umuntu wese usebya, utoteza undi kubera ko ari umugore cyangwa umugabo, hagamijwe kumutesha agaciro cyangwa kugatesha umurimo we.”

Si ubwambere abafana bakurikiranyweho ibikorwa nk’ibi n’inzego z’ubutabera  kuko atari ubwambere abafana bagaragaweho n’ibikorwa nk’ibi byibasira abatoza cyangwa abasifuzi kuko bamwe mu bafana ba Rayon Sport mu mwaka wi 2014 nabo bigeze gufugwa bazira guhohotera umusifuzi n’ubwo batabihamijwe n’urukiko.

Ibindi byabaye ariko abantu ntibakurikiranwe birimo abafana batutse banatera amacupa uwari umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi McKinstly, ndetse n’abafana ba Rayon sport bigeze guhohotera uwari umutoza wabo Kayiranga Jean Baptiste, kuri Sitade ya Kigali mu myaka ishize.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMinisitiri Biruta agiye gusobanurira Abadepite iby’umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere
Next articleNUC-FEY GROUP igisubizo ku rubyiruko rwitegura gutangira kaminuza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here