Kuri uyu wa gatanu, ishami ry’umuryango w’abibumbye WHO/OMS, yatangaje ibihugu bitandatu byo muri Afurika yahisemo kuba byahabwa ubushobozi bigatangira gutubura inkingo z’icyorezo cya Covid-19 n’izindi nkingo zikoreshwa ku zindi ndwara.
Ibi bihugu n’ibyo byambere bitoranyijwe kuri uru rwego, inkingo bizatubura zikaba zizatangwa mu bihugu byose ku Isi.
Afurika y’Epfo, Misiri, Kenya, Ngeria, Senegali na Tunisia nibyo byatoranyijwe kugira ngo bifashe mu gukemura ikibazo cy’inkingo ku mugabane wa Afurika.
Ibi bihugu byatoranyirijwe ku mugabane w’Uburayi mu nama iri guhuza ibihugu by’afurika n’umuryango w’Uburayi (Europiana Uniona Africana Summit).
Dr. Tedros ukuriye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buziam avuga ko bagiye gukorana n’ibi bihugu mu itangiriro babiha ubufasha n’amahugurwa azabifasha gukora inkingo mu gihe cya vuba. Amahugurwa azangira mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2022.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko itangazo ryo kuri uyu wa gatanu “risobanura kubahana, kumenyekanisha ibyo twese dushobora kuzana mu iterambere, ishoramari mu bukungu bwacu, ishoramari ry’ibikorwa remezo kandi, mu buryo bwinshi buzanira imigabane yacu ibisubizo “.
Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko gushyigikira ubusugire bw’ubuzima bwa Afurika ari imwe mu ntego z’ingenzi zo gutangiza umusaruro waho, “guha imbaraga uturere n’ibihugu byo kwikenura, mu gihe cy’amakuba, no mu gihe cy’amahoro”.