Home Ubutabera Undi mucamanza ukomeye yatawe muri yombi kubera ruswa

Undi mucamanza ukomeye yatawe muri yombi kubera ruswa

0

Kuri uyu wa gatanu urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi bwana Nsengiyumva Silas, usanzwe ari perezida w’urukiko rwibanze rwa Nyaruguru akekwaho ruswa y’ishimishamubiri.

N’ubwo uru rwego rudatangaza birambuye ibijyanye n’iyi ruswa ariko ivuga ko ari ruswa y’ishimisha mu biri ku bijyanye n’ubusambanyi.

Ibi byiyongeraho ko uyu perezida w’urukiko hari ibyemezo yafashe bishingiye ku itonesha n’ubushuti.

Hashize igihe hafatwa abacamanza benshi n’abakozi b’inkiko kubera ibyaha bya ruswa. Uyu afashwe hatarashira icyumweru urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rutangaje ko rufatiye mu cyuho bwana Karake Afrique, wari usanzwe ari umukozi w’urukiko rw’ubujurire.

Karake Afrique , we yafatiwe mu kabiri ari kwakira amafaranga miliyoni 1,4 yo gushyikiriza umucamanaza nka avanse kugirango azafashe abayimuhaga ntibazatsindwe mu rubanza bafite mu rukiko rw’ubujurire.

Ruswa mu nkiko ni ikibazo gihangayikishije Igihugu nk’uko byagarutsweho mu ijambo rya Perezida Kagame mu ijambo yegejeje ku bacamanza mu mpera z’umwaka ushize ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza mu Rwanda.

Urwego mpuzamahanaga rurwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, TI-Rwanda, muri raporo yarwo iheruka rugaragaza urwego rw’ubucamanza nka zimwe mu nezgo zikirangwamo ruswa ikomeye mu Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbihugu 6 by’Afurika nibyo byemejwe nk’ibigiye gukora inkingo za Covid-19
Next articleIcyemezo cya BNR gishobora guteza ubushomeri n’izamuka ry’ibiciro -inzobere
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here