Home Uncategorized Ifoto ya Perezida Kagame na Kayumba Nyamwasa yateje impaka mu rukiko

Ifoto ya Perezida Kagame na Kayumba Nyamwasa yateje impaka mu rukiko

0

Ubushinjacyaha bwasabye ko abanyamakuru batatu ba Iwacu TV yakoreraga ku murongo wa YouTube bahanishwa igifungo cy’imyaka 22 n’amezi 5.
Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Shadrack bamaze imyaka 4 bafunzwe urubanza rwabo rutaraburanishwa baregwa ibyaha bitatu birimo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Mu byaha baregwa hagarukamo n’ifoto ya Perezida Kagame bahuje n’iya Perezida Museveni ndetse na Kayumba Nyamwasa wa RNC, ubushijacyaha bukavuga ko ntaho aba bigeze bifotoza bari kumwe mu gihe abaregwa bo biregura bavuga ko guteranya amafoto y’aba bose nta cyaha bigize.

Ibyaha baregwa, ubushinjacyaha buvuga ko ari iby’ubugome, buvuga ko babikoreye mu nkuru zanyuraga kuri televiziyo Iwacu bakoreraga.
Bose ariko bahakana ibyaha bashinjwa, bakavuga ko ibyo bakoze byari mu nshingano zabo z’abanyamakuru.

Busabira abo banyamakuru icyo gifungo, ubushinjacyaha bwasabye umucamanza kubahamya ibyaha bitatu yabareze.
Icyo kugambirira gushoza imvururu n’imidugararo muri rubanda, gutangaza amagambo n’amashusho bitandukanye n’uko yafashwe ndetse no gutangaza inkuru z’impuha.

Umushinjacyaha yavuze ko aba banyamakuru bakoze nkana inkuru bakaziha imitwe igamije guca igikuba. Ngo bemeje ko inyeshyamba zigaruriye agace ka Nyabimata, ko intambara itutumba mu gihugu ndetse ko n’amaraso agiye kumeneka mu gihugu. Biregura, Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Shadrack babwiye umucamanza ko inkuru bashyiraga ku rubuga rwabo bazikuraga mu bindi binyamakuru ariko bakazikorera imitwe igamije kureshya abasomyi.

Aha ariko ntibahuza n’ubushinjacyaha, bwo bwemeza ko babaga bagambiriye gukura abantu imitima. Bavuga ko nta bihuha bakwije kuko intambara bavuze mu majyepfo y’igihugu zabayeho kandi ko nta wundi munyamakuru wafungiwe gutangaza ko zabaye. Amashusho baregwa gukoresha bitandukanye n’umwimerere wayo ni nk’agaragaza Perezida Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda na Kayumba Nyamwasa wa RNC mu ifoto imwe.
Ubushinjacyaha buvuga ko iyi foto atari iy’umwimerere kuko nta ho bagaragaza ko aba bagabo batatu bifotoreje hamwe.

Uhereye ibumoso: Nshimiyimana Jean Baptiste, Niyonsenga  Shadrack na Mutuyimana Jean Damascène

Abaregwa ariko bo basanga nta cyaha bakoze muri iyi foto kuko abantu begeranije mu ifoto bavugwa mu nkuru kandi kugaragaza ifoto y’umukuru w’igihugu kivugwa bikaba atari icyaha. Avuga ku kirego cyo gushoza imvururu, umunyamategeko Ibambe Jean Paul ubunganira avuga ko nta bimenyetso byagaragajwe n’ubushinjacyaha ndetse ko n’imvururu zivugwa zitabayeho. Abanyamakuru bemera ko bagiye bakora imitwe y’inkuru bongeyemo akunyu byo kureshya abasomyi ariko ko batigeze bagambirira gukora ibyaha bikomeye barezwe.

Iwacu TV, ni televiziyo yakoreraga ku murongo wa YouTube yashinzwe na Mutuyimana Jean Damascène mu mwaka wa 2016 arangije amashuri ya kaminuza. Nyuma yaje kwiyambaza bagenzi be babiri biganye bafatanya gukorera iyi televiziyo yari imaze gushingwa. Aba banyamakuru uko ari batatu batawe muri yombi mu mwaka wa 2018, imyaka ikaba yari ishize ari ine urubanza rwabo rutaraburanishwa mu mizi.
Umwanzuro w’urukiko uteganijwe ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa 9.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbadepite b’Amerika basabye u Rwanda kurekura Rusesabagina
Next articlePerezida wa njyanama yagizwe umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here