Home Ubutabera “Igifaransa” Impamvu Abavoka b’Abanyarwanda bahezwa muri EAC

“Igifaransa” Impamvu Abavoka b’Abanyarwanda bahezwa muri EAC

0

Ibihugu bigeze umuryango wa Afurika y’uburasira zuba, EAC, bitsimbarara ku nyagihugu babyo bize amategeko bikanga gufungurira isoko abandi kugirango batabatwara akazi n’ubwo atari rwo rwitwazo batanga kuko babishakira izindi mpamvu nko gukumira Abanyarwanda mu bihugu byabo byitirwa ururimi rw’Igifaransa

Abunganira abantu mu mategeko bakomoka mu Rwanda n’abahize babujijwe kongera kugaragara mu nkiko zo muri Kenya bunganira abantu kugeza igihe n’u Rwanda ruzemera ko Abanyakenya baza kuburanira mu Rwanda batabanje kujya mu rugaga rwabo.

Iki nicyo gihugu  cya nyuma mu binyamurywango by’umuryango w ‘Ibihugu bya EAC bivuga icyongereza cyari gisigaye giha amahirwe abanyarwanda bize amategeko mu Rwanda kujya kugikoreramo. Kuko Uganda na Tanzania ho hari hashize igihe nta munyarwanda wunganira abandi mu mategeko ujya gushakayo ibiraka cyangwa akazi.

Me Kavaruranda Julien, umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda avuga ko nta kibazo abanyamategeko b’u Rwanda cyangwa abanyamahanga bize mu Rwanda bafite ahubwo ko ikibazo gihari ari imyumvire.

“Aba bavuga ko twe tudakorera muri sisitemu y’abanyamategeko bakoresha icyongereza (Common law), twe tukababwira ko iyo sisitemu ariyo tubarizwamo kimwe n’iyi gifaransa ariko nti babyumva kubera izindi mpamvu.”

Me Kavaruganda akomeza avuga impamvu y’iri hezwa.

“ Buriya ntabwo ari Abanyarwanda gusa bahezwa muri aka Karere biragoye ko abavoka bambukiranya imipaka, kuko nka Tanzania yanga gufungura kugirango abatanzania batabura akazi gatwawe n’Abanyakenya kuko bavuga indimi zimwe ariko urumva  twe nk’u Rwanda turabafungurira bose ariko abashobora kuburana mu Kinyarwanda ni bake cyane.”

Ingaga z’Abavoka bo mu Bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba zifitanye zemeje ko Abavoka bo mu bihugu binyamuryango bemerewe kuburanira mu bihugu bashatse ariko andi mategeko arabyanga asaba ko habanza kubaho amasezerano yihariye hagati y’Igihugu n’ikindi (Reciprocite).

Ibi nibyo byabaye hagati y’u Rwanda, Uganda, Kenya ndetse na Tanzania kuko ibi bihugu byose bifata u Rwanda nk’igihgu gikoresha sisitemu y’amategeko y’Igifaransa kandi byo bikoresha iy’icyongereza (Common law).

N’ubwo Abanyarwanda cyangwa abize amategeko mu Rwanda batemerewe kujya kuburanira muri ibi Bihugu, u Rwanda rwo rwemera abavoka baturutse muri ibi bihugu bafite ibyangombwa by’ingaga z’abavoka baho baturutse.

BUGIRIMFURA Rachid

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmunyamakuru Byansi yamenyeshejwe italiki azaburaniraho na leta
Next articleDRC: Amerika yavuze igitero gihita kiba hakekwa umutwe wa M23
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here