Home Ubutabera Umunyamakuru Byansi yamenyeshejwe italiki azaburaniraho na leta

Umunyamakuru Byansi yamenyeshejwe italiki azaburaniraho na leta

0

Kuwa 15 ugushyingo 2021, Nibwo umunyamakuru Byansi Samuel Baker yunganiwe n’umunyamategeko Me Gakunzi Valery Musore bazagaragara mu Rukiko rw’Ikirenga barusaba guhindura zimwe mu ngingo z’amategeko cyangwa kuzikuraho burundu kuko zibangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru

Impirimbanyi y’uburenganzira bw’itangazamakuru, akaba n’umunyamakuru uzwiho umwihariko wo gukora inkuru zicukumbuye, Byansi Samuel Baker, avuga ko hari ingingo z’imwe z’amategeko zibangamira uburenganzira bw’itangazamakuru zigomba kuvugururwa cyangwa zikavanwaho.

Ni muri urwo rwego Byansi Samue Baker yahisemo kuziregera urukiko rw’ikirenga asaba ko izo ngingo zihindurwa cyangwa zikavanwaho burundu.

Byansi atanga urugero ku ngingo ya 70 y’itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ihamya ko izi manza zibera mu ruhame ariko ingingo ya 71 y’iri tegeko igasaba ko umunyamakuru asaba uruhushya rwo gukurikirana izi manza mbere y’amasaha 48.

Byansi agira ati:

“Ihame ry’uko iburanisha ribera mu ruhame biteganijwe mu ngingo ya 70 y’itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi. Ingingo ya 71 agace ka 5 k’itegeko ryavuzwe yo hateganijwe ko Uburenganzira bwo gufata amajwi n’amashusho mu cyumba cy’iburanisha busabwa mu nyandiko nibura mu masaha mirongo ine n’umunani (48) mbere y’uko iburanisha ritangira. Iyi ngingo ikaba inyuranije n’ibitegaywa n’ingingo ya 38 y’itegeko nshinga birebana no guhabwa amakuru. Gushyiraho igihe umuntu uwo ariwe wese harimo n’umunyamakuru agomba kubahiriza kugirango asabe kuba yakwemererwa gufata amajwi n’amashusho ni uburyo bwo kubuza itangazamakuru kubona amakuru.”

Byansi akomeza agira ati: “Iyi ngingo kandi ibuza umunyamakuru kutandika ku rubanza rutaracibwa kuko aba yashyiriweho amananiza. Gusaba uruhushya mbere y’amasaha 48 haba hirengagijwe ko igihe tugezemo hari itangazamakuru rikorwa mu buryo bwa mobile journalism kandi ko ubutabera butangwa mu izina rya rubanda kandi rubanda rukaba ruba rugomba kumenya ibirukorerwa.”

Usibye iyi ngingo izaburanwa kuwa 15 Ugushyingo 2021mu rukiko rw’Ikirenga, uyu munyamakuru ku wa 16 Ugushyingo 2021, azakora indi nama ntegura rubanza azamenyeraho andi mataliki azaburaniraho izindi ngingo z’amategeko nazo asaba ko zihinduka cyangwa zigakurwaho.

Umunyamakuru Byansi Samuel Baker n’umwunganizi we mu mategeko Me Gakunzi Valery Musore

Izindi ngingo Byansi yifuza ko zihinduka cyangwa zigakurwaho n’ink’ingingo za 251, 218, 156, 157 n’iy’194 z’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018  riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Byansi Samuel Beker ni muntu ki

Byansi Samuel Baker ni umunyamakuru  w’umunyarwanda wibanda cyane ku nkuru zicukumbuye  , umwanditsi, uharanira ubwisanzure bwitangazamakuru n’umushakashatsi. Yibanda ku gutangaza inkuru n’inyandiko ku bibazo bigira ingaruka ku baturage. Inkuru n’inyandiko atangaza zishingira ku burenganzira bwa muntu, Politiki, umutekano, ruswa, intambara,  n’inyerezwa ry’umutungo.

Usibye kuba umunyamakuru ni n’umwe mu batanagije ikinyamakuru gikorera mu Rwanda gifite umwihariko wo gukora inkuru zicukumbuye gusa, www.m28invistigates.com, no mu rurimi rw’igifaransa “Unite M28

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleEthiopia: Imitwe irwanya ubutegetsi yashyizeho ihuriro
Next article“Igifaransa” Impamvu Abavoka b’Abanyarwanda bahezwa muri EAC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here