Home Ubutabera Igitekerezo: Urubuga ruriho urutonde rw’abahamijwe ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku...

Igitekerezo: Urubuga ruriho urutonde rw’abahamijwe ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu rwatinze gusohaka.

0

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, mu mwaka w’2020 bwatangaje ko hagiye gushyirwaho urubuga (website) abahamwe mu buryo budasubirwaho n’ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu bazajya bashyirwaho. Ariko njyewe mbona rwaratinze nkurikije n’akamaro rwitezweho.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Nkusi Faustin mu mwaka ushize yatangazaga ko bufite itsinda riri gusesengura ayo madosiye yose y’abahamijwe ibi byaha, ku buryo mu minsi ya vuba yagombaga kuba website yamaze kujyaho ndetse n’abo bantu bose bamaze kujyaho ku buryo buri muturage wese yabasha kujyaho akareba urwo rutonde, ariko nibaza impamvu bitahise bishyirwa mu bikorwa ku buryo ubu abantu bari kuba bamaze kumenyera urwo rubuga bakajyaho bakareba abo bantu.

Ibyaha byo gusambanya abana ni kimwe mu bihangayikishije cyane igihugu kubera uburyo bigenda bifata intera itari nziza ndetse ababikora bakiyongera umunsi ku wundi ni muri urwo rwego Ubushinjacyaha bukuru bwari bwatekereje kuri uru rubuga rwari rwishimiwe n’abantu benshi aho byahurizwagaho ko bizeyeko ruzafasha mu kugabanya ubukana n’ingano y’ibyo byaha n’abantu bakabitinya, nyuma y’uko hari ababikorera mu gace kamwe bakimukira ahandi batabazi. Ariko ikigaragara ni uko bitahise byihutishwa nk’uko wabonaga bivugwa ko bishyirwa mu bikorwa mu minsi ya vuba. Ku bwanjye mbona byaratinze gushyirwa mu bikorwa. Ubu nibura amezi 12 yari kurangira abantu benshi bamaze gusobanukirwa ko uru rutonde ruhari ndetse babasha kuba bajya kuri uru rubuga bagasoma.

Umwaka urabura iminsi mikeya ngo wuzure ubwo Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Nkusi Faustin Ku Itariki 24/08/2020 yari kuri Televisiyo Rwanda yagaragazaga ko iyi gahunda bayitezeho umusaruro mwinshi n’umusanzu wo guhangana n’iki cyaha. Aho yagira ati ”Hari indi gahunda nshyashya dufite yo kugira ngo dukore urutonde rw’abantu bahamwe n’ibi byaha mu buryo budasubirwaho, abantu bahamwe n’ibyaha ndetse ubujurire bwabo bwarangiye burundu noneho tukaba twakora urutonde rwabo kugira ngo bijye ahagaragara; dushyireho website ku buryo buri muntu wese amenye abantu bakoze ibyaha. Icyo tugamije ahangaha ni ukugira ngo abantu bamenye ko aba bantu banahari noneho binatange n’isomo ku bandi, abantu babitinye.”

Ibi nibyo kandi byari byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye ko abantu bari babishyigikiye, unabona ko bategereje uru rubuga mu minsi ya vuba cyane. None ubu ndibaza icyananiranye ko bimeze nkaho byacecetse umwaka ukaba ugiye kwirenga.

Imibare yagaragajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yerekana ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849, mu 2017 bari 17.337 naho mu 2018, bariyongereye bagera ku 19.832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656.

Mu bana bavutse umwaka ushize wa 2020, Raporo igaragaza ko harimo 13.185 bavutse ku bafite hagati y’imyaka 15 na 19. Ni imibare ikiri hejuru ugereranyije n’imbaraga u Rwanda rushyira mu kugabanya umubare w’abana babyara bakiri bato, kuko akenshi abari muri iyo myaka baba bakiri mu mashuri yisumbuye. Ibi ni ibishimangira ko ikintu icyo ari cyo cyose cyatekerezwa kuba cyatanga igisubizo muri uru rugamba cyashyirwamo imbaraga kikaza mu byihutirwa. Akaba ariho nkomeza ngaragaza ku bwanjye ko uru rubuga rwaba rwaratinze gushyirwa ahagaragarara ndetse n’urutonde rw’abahamwe n’ibi byaha barimo.

Uru rubuga bigaragara ko ruzagira umumaro munini cyane, kuko abantu bose iyo bajya gusambanya abana cyangwa ibyaha byo gufata ku ngufu, baba bizera neza ko babikoze mu ibanga rikomeye. Nyamara na nyuma y’uko agize ibyago bikamenyekana we akomeza gukora ibishoboka byose ngo abe yakwikingira ikibaba ngo ntamenyekane, kuko iki ari icyaha giteye ipfunwe. Mu gihe rero yaba abizi ko nabikora akazabihamwa n’inkiko azashyirwa ku karubanda,akaba arisebeje ubwe ataretse n’umuryango we muri rusange, nibura umutima wajya ubanza kumukoma agatekereza kabiri ndetse yaba n’intwari agafata umwanzuro wo kubireka. Yaba atanumviye umutimanama we, akazamenya ko ingaruka zizamugeraho kandi bikanashyirwa ku karubanda. Kimwe kandi nabakorewe ibi byaha bakamenya ko koko abo bantu bahari kandi bahanwa n’inkiko, bityo n’abari bafite ingeso yo guceceka ibi byaha igacika. N’abandi bagatinya gukora iki cyaha kuko bazi ko bazashyirwa ku mugaragaro.

Ku bwanjye numva rero uru rubuga rukenewe kuko umusanzu warwo uragaragara. Yego ibintu byinshi byagiye bidindizwa na Covid-19, ariko bishyizwe mu byihutirwa byakorwa cyane ko ari ibintu bizakorerwa kuri murandasi. Bivuze ko niyo umuntu yaba akorera mu rugo yabikora kandi bigatungana,kuburyo umuntu yajya ajya kuri urwo rubuga aho ari hose akarusura.

Mukazayire Immaculee

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNicki Minaj n’umugabo we barezwe mu nkiko ku cyaha kimaze imyaka 27
Next articleMadamu Jeannette Kagame mu bagize inama y’ubutegetsi ya kaminuza y’Ubuvuzi y’i Butaro
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here