Home Tech Imashini zatumizwaga mu Bushinwa zigiye gutangira gukorerwa mu Rwanda-Razvan Basarabeanu

Imashini zatumizwaga mu Bushinwa zigiye gutangira gukorerwa mu Rwanda-Razvan Basarabeanu

0

Razvan Florin Basarabeanu, ni umunyaRomania  umaze igihe gito mu Rwanda waje guhugura abanyenganda ku ikoranabuhanga rigezweho mu kuba batangira kwikorera imashini zabo zibafasha mu mirimo yabo ya buri munsi mu kwihutisha akazi no kugabanya amafaranga baguraga imashini mu mahanga.

Usibye abanyeshuri bitabiriye iri somo hari n’abaturutse mu nganda zitandukanye zirimo, REMCO (uruganda rw’abasirikare RDF), Chillington Rwanda, sulfo Rwanda n’zindi.

Iri koranabuhanga rishingiye mu gukata ibyuma no kubitobora (drilling, Tapping and techniques) ni rishya mu Rwanda no mu Bihugu byinshi by’Isi nk’uko byemezwa na Razvan Florin Basarabeanu,

“ Iri koranabuhanga riracyari rishya henshi ku Isi, turi kurisobanurira abantu bitandukanye basanzwe bakora mu nganda n’abanyeshuri ariko uyu mwaka uzarangira rinakoreshwa mu nganda no mu bikorwa by’ubwubatsi mu Rwanda.”

“Kubisobanurira aba banyeshuri by’umwihariko ni ukubereka ko bashobora gukora ibintu byinshi bifashishije ubuhanga mu gukata ibyuma, nk’u Rwanda rutangiye gutera imbere mu nganda nni amahirwe kuko iterambere ry’inganda zose riba rishingiye kuri iri koranabuhanga.”

Razvan Florin Basarabeanu,  akomeza avuga ko uko Isi igenda itera imbere ari nako ikoranabuhanga mu nganda naryo ritera imbere vuba kandi bigasaba ko rihera mu bakiri bato.

“ Niyo mpamvu dukorana n’abashoramali (Abanyenganda) tukabasaba gushora mu mashuri kuko niho bakura abakozi bashoboye, iri koranabuhanga ni rishya ariko ku bantu basanzwe bakora mu nganda biroroshye ku rimenya bakanarikoresha.”

Razvan Florin Basarabeanu, yasobanuriye abanyeshuri n’abanyenganda iri koranabuhanga rishya nyuma yo kubereka uko iterambere ry’inganda ryabayeho kuva mu kinyejana cya 18

Akomeza avuga ko ubu ari kwigisha abanyenganda, abanyeshuri muri kaminuza zitandukanye n’andi mashuri yigisha ibijyanye n’inganda ariko ko guhera muri Nyakanga uyu mwaka azatangire gushyira izi mashini mu nganda zo mu Rwanda bikagabanya umubare w’imashini zatumizwaga mu mahanga.

Mulindahabi Deogene, umuyobozi wa IPRC Kigali, avuga ko aya ari amahirwe ku bashoramali b’u Rwanda.

“ Ubusanzwe imashini nyinshi zikoreshwa ku Isi ziva  mu gihugu cy’Ubushinwa, naho ubu zatangiye guhenda hari abatangiye gusubira kuri gakondo yo gukoresha abakozi. Mu gihe rero iri koranabuhanga ryaba ritangiye gukoreshwa mu Rwanda ryasubiza byinshi birimo kudasohora amafaranga menshi no kwihutisha akazi.”

“Urebye imashini dufite hano no mu nganda zo mu Rwanda usanga baraguze imashini bakoresha ariko hari igihe bagura izitarizo  zigakora nabi akaba aribyo byongera igiciro cy’icyo gikoresho, ibi rero nti byatuma ujya ku isoko rinini cyangwa ngo ibikoresho byawe bibe bihendutse  niyo mpamvu dushaka kubyigisha kuko bizafasha kongera agaciro k’ibyo dukora.”

Uyu muyobozi w’iri shuri avuga ko buri hagati y’imyaka 3 ni 5 bavugurura integanya nyigisho bityo ko iri koranabuhanga naryo rishobora kuzongerwa mu byigishwa abanyeshuri bo muri izi kaminuza.

“ Ntabwo twicara nk’abarimu ngo dukore integanyanyigisho, buri byaka 3 cyangwa 5 twicarana n’abanyenganda tukababaza igikenewe ku isoko ry’umurimo akaba aribyo duherraho tuyitegura kuri ubu rerero iri koranabuhanga naryo rizarebwaho niba ryashyirwa mu integanyanyigisho.”

Mulindahabi Deogene, umuyobozi wa IPRC kigali yishimiye kuba iyi nzobere mu ikoranabuhanga ry’inganda yahuye n’abayeshuri be n’abafatanyabikorwa bakorana

Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza n’abanyeshuri b’ishuri ryisumbuye bishimiye iri koranabuhanga bavuga ko rizakemura byinshi mu iterambere ry’igihugu.

“ Ubukungu bw’u Rwanda bushingiye kuri serivisi, ubwubatsi n’ubukerarugendo, kuba rero ku isi hari ikoranabuhanga rigezweho mu nganda no mu bwubatsi ritangijwe no mu Rwanda ni inyungu ku bukungu bw’u Rwanda no ku Banyarwanda.”

Abanyeshuri n’abanyenganda batandukanye bakuriye isomo rya Razvan Florin Basarabeanu, bavuga ko baritezeho byinshi.
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMiliyoni 100 zo mu kigega nzahurabukungu zose zahawe abazigenewe
Next articleBurundi: Perezida w’igihugu yongeye gutungurana yikoreye umufuka w’ibirayi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here