Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu yashishikarije imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu gukoresha ikoranabuhanga cyane bakorera ubuvugizi abaturage ariko bakanibanda cyane ku mutekano w’ibikoresho by’ibyokranabuhanga bakoresha (cybersecurity).
Ibi ni bimwe abagize imiryango itari iya Leta baharanira uburenganzira bwa Muntu baganirijwe na komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu kuri uyu wa kane ubwo bahugurwaga ku bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga (cybersecurity) n’uko bakoresha imbugankoranyambaga bakorera ubuvugizi abaturage.
Uwizera Alice, umuyobozi w’ishami rishinzwe kwigisha no guteza imbere uburenganzira bwa muntu muri komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu (NCHR/CNDP), avuga ko gukoresha ikoranabuhanga ari bumwe mu burenganzira bwa munu nta kumirwa ariko ko hari ibikiye kwitabwaho nk’umutekano waryo n’ibindi.
Ati “Umutekano mucye mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga (Cybersecurity) byanze bikunze ufitanye isano n’umutekano w’abantu. Ni uburenganzira bwibanze bwa muntu kandi ni n’imbogamizi ikwiye gushakirwa umuti mu buryo bwihuse muri iki gihe cy’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Ibi bikubiyemo kumenya kurinda uburengenzira bwa muntu n’ubwisanzure kuri interineti.”
Abahagarariye imiryango itari iya leta babwiwe ko interineti n’irindi koranabuhanga rigezweho ari bimwe mu bikoresho byibanze mu kuzuza uburenganzira bwa muntu ariko ko umutekano wabyo nawo ari ingenzi mu kwirinda ababuhungabanya baryifashishije.
Uwizera ati : “ Imbugankoranyambaga ni ingenzi mu kumenyekanisha uburenganzira bwa muntu cyane nko kumenyekanisha aho uburenganzira butabahirijwe n’abahohotewe.”
Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu nyandiko yayo ivuga ko ikornabuhanga rifasha cyane mu kubahiriza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, kuvuga icyo umuntu ashaka n’uburenganzira ku makuru, Uburenganzira ku kwishyira hamwe, n’uburenganzira ku iyobokamana.
Abitabiriye aya mahugurwa bibukijwe ko n’ubwo ikoranabuhanga rifasha mu kubhairiza uburenganzira bwa muntu butandukaye hari aho abarikoresha bagongana n’amategeko bikabaviramo guhanwa nko mu gihe barenze ku itegeko no 60/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ryerekeye guhana no gukimira ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, itegeko ririnda amakuru bwite y’umuntu n’itegeko rirengera umwana.
Uwizera akomeza avuga ko uburenganzira bwa muntu ku isi ari rusange kandi bwuzuzanya bityo ko budasumbanishwa kuko ntaburusha ubundi agaciro.
Ati: “uburenganzi bwa muntu buri mu byiciro bitatu(3) uburenganzira burinda umuntu, uburenganzira bufasha umuntu kwiteza imbere n’uburenganzira bwo mu byiciro byihariye(collective rights).”
Visi Perezida wa komisiyo Bwana SINYIGAYA Silas yashimiye abagize imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu ariko abibutsa ko bakomeza kubikora mu buryo budahangana na leta ahubwo ko bakomeza guharanira ubu burenganzira buzuzanya nayo.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ikomoka ku Masezerano y’Amahoro ya Arusha yo mu mwaka w’1993 hagati ya FPR Inkotanyi na Leta y’u Rwanda yariho icyo gihe. Ishyirwaho ry’iyo Komisiyo ryateganywaga kubera ko Leta yari iriho yahonyoraga uburenganzira bwa Muntu kandi ikimakaza n’umuco wo kudahana waje kubyara Genoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Karungi Doreen