Gahunda y’irerero mu nganda yatangijwe n’inganda z’icyayi mu Rwanda bigaragara ko itanga umusaruro irashishishikarizwa ibindi bigo by’abikorera bikoresha abakozi benshi kuyiyoboka kuko ifasha abakozi kwiteza imbere bigafasha n’ikigo kongera umusaruro.
Ibi byatangajwe muri raporo yiswe “Business Case For Employer-Supported Childcare” ihuriweho n’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku bana Unicef, minisiteri y’uburinganire n’iterambere n’ikigo cy’igihugu cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB.
Muri iyi raporo hagaragaramo uburyo inganda z’icyayi nk’imwe mu mishanga minini y’abikorera ikoresha umubare munini w’abagore waboneye igisubizo abana babo bakiri bato batumaga bakora badatuje.
Umwe mu babyeyi ukora mu ruganda rw’icyayi rwo mu Karere ka Nyabihu yishimiye irerero bahawe nk’abakozi b’uburuganda.
Agira ati: “ bafata abana bacu kuva mu mezi 6 kugeza ku myaka 6 umwana agiye mu mashuri abanza, ibi bidufasha kudasohora amafaranga tubishyurira amashuri y’inshuke ikindi bidufasha ni umwanya twajyaga konsa cyangwa kubagaburira kuko babitaho cyane bigatuma natwe dukora dutuje.”
Undi mubyeyi ukora muri uru ruganda nawe avuga ko mbere iyi gahunda itaratangizwa byari bigoye.
“Twajyaga gusoroma icyayi mu mvura duhetse abana bakanyagirwa ariko ubu ibyo ni amateka, ubu umwana aragaburirwa kandi neza, akaryamishwa ku manywa bakanamumenyera isuku, ibi bose babikora ku buntu bigatuma natwe dukora dushishikaye.”
Yongeraho ati: Iyo nabaga mfite umwana nasaruraga ibiro by’icyayi 20 naba nakoze cyane sindenze 30 ariko ubu sinajya mu nsi y’ibiro 40 ku munsi bigateza imbere uruganda kandi na njye nkanasanga umwana wanjye hari icyo yungutse mu bwenge.”
Umwarimu wo mu ruganda rw’icyayi rwa Nyabihu wita ku bana b’abakozi b’uruganda avuga ko usibye kuba iyi gahunda ifasha abakozi bato b’uruganda inafasha igihugu kugera ku ntego kihaye.
“Kuva 2019 dutangira twari dufite abana bari mu mirire mibi ariko ubu bose bayivuyemo binatanga icyizere kuko iyo bagiye mu mashuri abanza bose batsinda ku rwego rushimishije .”
Ibi bishimangirwa na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Dr. Bayisenge Jeannette uvuga ko iyi gahunda ifasha umugore kubyaza umusaruro umwanya yatakazaga yita ku mwana.
“ Usibye kuba abakoresha barahisemo kwita ku bana b’abakozi babo ibi binafasha umugore kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu kuko umwanya munini atawumara mu rugo yita kubana be gusa ahubwo anawukoresha mu mirimo ibyara inyungu.”
Minisitiri akomeza avuga ko nk’abikorera mu Rwanda bakoresha umubare munini w’abanyarwandakazi kandi benshi bari mu gihe cy’uburumbuke bayoboka iyi gahunda y’irerero mu nganda.
“Ibi bifasha umugore kugabanya imvune yari afite zo kwita ku mwana kugirango abone umwanya wo gukora akazi kinjiza amafaranga bikagirira akamaro umuryango we,ikigo akorera n’igihugu muri rusange.”
Hashize imyaka 4 ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana, Unicef, rikorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB mu gushyira aya marerero mu nganda z’icyayi bikaba bitanga umusaruro hakaba hasabwa ko yakomereza mu bindi bigo binini.
Muri iyo mikoranire igamije guteza imbere ubuzima bw’umwana inganda 16 kuri 19 zashyize mu bigo byazo amarerero y’abana , kuri ubu abarizwamo abarenga 1500.
Abana b’abakozi b’inganda z’icyayi barererwa muri ayo marerero bahererwamo serivisi zitandukanye zirimo iy’imirire myiza, isuku no gukangura ubwonko.
Julianna Lindsay, umuyobozi w’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku bana UNICEF, avuga ko aya marerero yo mu nganda aricyo gisubizo kirambye ku bukungu bw’u Rwanda mu gihe kiri imbere.
“Iyi gahunda ifasha byinshi cyane nko kumwana imufsha ubuzima bwiza, imirire no gukanguka ku bwonko ku gihe, ibi ni igisubizo mu gihe kizaza kuko u Rwanda ruhora rukeneye abakozi bafite ubuzima bwiza, bafite ubwenge mu kuzamura igihugu, ubushakashatsi ku isi hose bugaragaza neza ko umukozi uba ufite ibi bintu ari uba waritaweho akiri muto kandi nibyo aya marerero akora.”
Omar Daair, uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yishimiye iyi gahunda avuga ko bagiye gufasha gushyiraho igishushanyo mbonera kizagenga imikorere n’ishyirwaho ry’amarerero mu bigo by’abigenga bikoresha abakozi benshi.
Bugirimfura Rachid