Koperative Umwalimu Sacco yishimira ko Leta y’u Rwanda yahisemo ko amafaranga y’ishuri yajya yishyurwa binyuze mu Mwalimu Sacco gusa, kuko bizongera amafaranga y’iki kigo bikagifasha kongera inguzanyo zihabwa abarimu buri mwaka.
Umuyobozi wa Koperative Umwalimu sacco, Uwambaje Laurence, avuga ko ubwitabire mu kwaka inguzanyo bw’abarimu ari 100% gusa ko imbogamizi ihari ari amafaranga macye yo kubaha ugereranyije n’ayo baba bifuza kugurizwa.
Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gusaba ibigo by’amashuri gusaba ababyeyi kujya bacisha amafaranga y’ishuri muri koperative umwalimu Sacco mu rwego rwo kuyiteza imbere dore ko nta n’inyungu yavaga mu kuyacisha muri banki z’ubucuruzi kuko ibigo by’amashuri bitemerewe kwakamo inguzanyo.
Uwambaje avuga ko Koperative Umwalimu Sacco itandukanye n’ibindi bigo byimari bishobora kwaka inguzanyo bikayicuruza ku bakiriya babyo ku nyungu iri hejuri akaba ariyo mpamvu bashishikariza abanyamuryango bayo kubitsamo amafaranga menshi ashoboka kugirango babone ayo babaguriza ku nyungu nto.
Kuba leta yarabemereye kwakira amafaranga yose y’ishyurirwa abanyeshuri ( Minerval/school fees) bizafasha iki kigo kongera inguzanyo cyatangaga.
Uwambaje ati: “ abanyeshuri bose bishyuye neza mu mwaka wose banyuza mu mwalimu Saco miliyari 81, n’ubwo adahora kuri konti kuko n’ibigo by’amashuri biba biyabikuza.”
Aya mafaranga y’ishuri azanyuzwa mu Mwalimu Sacco ni bimwe mu bizatuma inguzanyo ihabwa abanyamuryango muri uyu mwaka iva kuri miliyari 195 ikagera kuri miliyari 225 umwaka utaha.
Uwambaje akomeza avuga ko nta mpungenge z’umutekano w’ayo mafaranga kuko basanzwe bacunga amafaranga menshi ati: “ dusanzwe ducunga Miliyari 100 z’ubwizigamire buhoraho bw’abanyamuryango kuva mu myaka 16 ishize, tukanacunga inguzanyo zikabakaba miliyari 200 zinishyurwa neza, bivuze ko nta mpungenge zihari zo gucunga amafaranga y’ishuri kuko ni macye ku yo dusanzwe ducunga.”
Kuri uyi wa mbere kandi koperative umwalimu sacco yatangije ubwoko bushya bw’inguzanyo bugenewe abanyamuryango bayo yise “ sarura” bwo gufasha abashaka gushora mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi na AGUKA-MWARIMU igamije gufasha abashaka gushora imari mu bucuruzi buciriritse. Ibi biniyongeraho serivisi nshya yo kwaka inguzanyo hifashishijwe ikoranabuhanga ku banyamuryango bayo.