Home Politike Inteko ishingamategeko y’u Rwanda yamaganye icyemezo cy’inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi

Inteko ishingamategeko y’u Rwanda yamaganye icyemezo cy’inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi

0

Inkuru iri kuvugwa cyane, ni uko Inteko ishingamategeko y’u Rwanda ivuga ko yamaganye icyemezo cy’inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) kijyanye na Paul Rusesabagina ivuga ko cyuzuyemo ibinyoma no kwirengagiza nkana ukuri.

Mu nama rusange, abadepite banavuze ko ibyemejwe n’abadepite ba EU birimo kwinjira mu budahangarwa bw’igihugu no mu nzego z’ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inteko y’u Rwanda umutwe wa sena na wo wamaganye umwanzuro w’inteko ya EU kuri Rusesabagina, wiyemeza ko inteko izasuzuma icyo “kibazo ikageza imyanzuro ku Nteko y’Ubumwe bw’i Burayi”.

Ni mu gihe Ku wa kane, inteko ishingamategeko ya EU yasohoye inyandiko irimo ko abagize iyi nteko bamaganye “ishimutwa n’iyoherezwa” mu Rwanda ridakurikije amategeko rya Paul Rusesabagina.

BBC ivuga ko Inteko y’u Rwanda umutwe w’abadepite yanasabye komisiyo zo mu mitwe yombi (uw’abadepite n’uwa sena) zifite ububanyi n’amahanga mu nshingano zayo, gusuzuma icyemezo cy’inteko ya EU.

Ngo zigategura umushinga w’imyanzuro uzagezwa ku nteko rusange y’iyo mitwe yombi. Rusesabagina, aregwa ibyaha by’iterabwoba, urubanza rwe mu mizi ruteganyijwe gutangira ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.

Aregwa ibyaha bishingiye ku bitero ku Rwanda by’inyeshyamba za FLN z’impuzamashyaka MRCD yari abereye umukuru wungirije, ibitero byiciwemo abantu mu 2018 na 2019.

Mu majwi n’amashusho anyuranye yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga mbere y’ifatwa rye, Rusesabagina yemeje ubufatanye bwa MRCD na FLN.

Umwaka ushize Perezida Paul Kagame avuga ku ifatwa rya Rusesabagina yagize ati: “… Ariko uwanabwira n’abantu ko ari we wanizanye, ubwo urubanza rwaba ruri hehe? Rwaba ruri kuri nde?”.

Yakuwe kuri BBC

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleInka yo mu gace ka Busia muri Kenya yihagarika nk’abantu yatangaje benshi
Next articleInkingo za COVID-19 zatangiye gutangwa mu Rwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here