Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruhamije icyaha cyo gutanga isoko mu buryo buda kurikije amategeko Dr. gahakwa Daphrosa wahoze mu buyobozi bukuru bw’Igihugu. Rumukatiye gufungwa umwaka n’amezi atatu n’ihazabu y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwashinjaga Dr. Gahakwa wari umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RAB mu 2016 , kuba yarahaye isoko mu buryo budakurikije amategeko umukwe we witwa Dr. Edouard Kamugisha, iryo soko ryari rifite agaciro ka miliyoni 800.
Ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa leta Urukiko rwagize rwamugize umwere k n’ubwo ubushinjacyaha bwamushinjaga gufata imashini yuhira ya leta akayijyana kuyikoresha mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Gashora.
Dr. Gahakwa Daphrose watawe muri yombi mu Ukwakira 2020 afite iminsi 30 yo kujuririra iki cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa gasabo.
Dr. Gahakwa Daphrose yabaye minisitiri w’uburezi mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe n’amezi make kuva muri Werurwe 2008 kugeza muri Nyakanga 2009 ubwo yasimburwaga na Muligande Charles. yabaye Minisitiri w’uburezi avuye muri Minisiteri y’Ubuhinzi aho yari umunyamabanga wa Leta.
Nyuma yaho yabaye umuyobozi wa Kamainuza y’u Rwanda anaba umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB ari naho yakoreye icyaha kimufungishije.