Home Ubutabera Itegeko ryo kubona amakuru mu Rwanda ntacyo rikimaze

Itegeko ryo kubona amakuru mu Rwanda ntacyo rikimaze

0
Abagize inteko ishingametegeko umutwe w'abadepite bagira ikarita y'ubudahangarwa ituma badafatwa n'inzego z'umutekano ku byaha byinshi

Nyuma y’imyaka icyenda u Rwanda rwemeje itegeko ryo kubona amakuru ubu iritegeko nta gikurikirana rifite kuko urwego rw’umuvunyi rwari rufite inshingano zo gukurikirana ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko ruzambuwe nti hagire urundi rwego cyangwa ikigo cya leta zihabwa.

Ingingo ya 38 y’itegeko Nshinya ry’u Rwanda niyo itegenya uburyo bwo kubona amakuru n’uko bugomba kubahirizwa. Ingingo igira iti: ” (1) Ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru buremewe kandi bwubahirizwa
na Leta.

(2) Ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru ntibugomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire mbonezabupfura, ukurengera urubyiruko n’abana, n’uburenganzira bw’umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n’agaciro, ubwo kutagira uwivanga mu mibereho ye bwite n’iy’umuryango we.

(3) Uko ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru bukoreshwa n’iyubahirizwa ryabwo biteganywa n’amategeko.”

Kuba iri tegeko ryo kubona amakuru ritagifite ugomba gukurikirana iyubahirizwa ryaryo ni ikindi kibazo kije kwiyingera ku bindi biabzo biri mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nk’uko byemezwa n’umuryango utari uwa leta wita ku iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda Cerular ( Center of Rule of Law Rwanda).

Mudakikwa John, umuyobozi wa Cerular , avuga ko mu Rwanda hari ikibazo cyo kugera ku makuru.

Ati: “Nibyo ikibazo kirahari kuko hari abantu bagaragaje ko bimwa amakuru kandi abayabima ntibatange impamvu bayimana.”

Mudakikwa akomeza avuga ko hari n’icyuho mu itegeko ryo kubona amakuru kuko ubu nta kigo gishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko gihari.

“Amavugurura yakozwe mu rwego rw’umuvunyi yasize rwambuwe inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryo kubona amakuru , ibyo rero ni icyuho kuko nta rundi rwego rwa Leta rubazwa ibyerekeranye n’iyubahizwa ry’iri tegeko kandi ku mahame mpuzamahanga iri tegeko rigomba kugira urwego rushinzwe iyubahizwa ryaryo.”

Ubusanzwe umunyamakuru cyangwa undi wese wifuzaga amakuru akayimwa yitabazaga urwego rw’umuvunyi rukamufasha kuyabona cyangwa kuyageraho ariko ubu uwakwimwa amakuru nta rundi rwego ruteganywa n’itegeko yakwitabaza ngo ayahabwe.

Leta nayo yemera ko iri tegeko n’ubwo nta rwego rwa leta rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryaryo  rinafite izindi nenge nko kuba nta bihano riteganyiriza uwanze gutanga amakuru.

Mbungiramihigo Peacemaker ashinzwe ubushakashtatsi ku itangazamakuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko amategeko na politiki bigenga itangazamakuru bikwiye kuvugururwa.

“ Iyo itegeko rihari rikagaragaza inshingano  n’icyo buri wese akwiye kuba akora ngo aryubahirize,  iyo hatabayeho ibihano cyangwa ingamba zo gucyaha no gukemura abataryubahirije habaho imbogamizi mu kurishyira mu bikorwa.

bamwe mu banyamakuru bavuga ko n’ubwo iri tegeko ryari rifite izindi nenge ariko ko kuba n’urwego rwari rurifite mu nshingano rwarazambuwe ikibazo cyo kwima amakuru kigiye gukomeza gufata indi ntera.

Ati : ” N’ubusanzwe amakuru ntitwayabonaga uko bikwiye ariko tukitabaza umuvunyi agakora ibyo ashoboye n’ubwo bitari ku rwego rwifuzwa, kuva rero nawe atagishinzwe iri tegeko bivuze ko ubu ntaho kubariza mu gihe wimwe amakuru. iki ni ikibazo gikomeye kigomba guhagurukirwa n’inzego zose kuko kubona amakuru biteganywa n’itegeko Nshinga.”

Abandi banyamakuru batifuje gutangaza umwirondoro wabo bavuga ko ubu iri tegeko nta mumaro rigifite kuko ubu nta n’urwego rwa leta ruzajya rurihuguraho abayobozi n’abanyamakuru ngo barimenye bamenye n’uko bagomba kuryubahiriza ” bivuze ko ubu ari inyandiko itagira agaciro kuko ntawe uyibazwa.”

U Rwanda ruri mu bihugu bicye bifite itegeko ryo kubona amakuru kuko nko mu Karere k’afurika y’Uburasirazuba ni ibihugu bitatu gusa bifite iri tegeko muri Afurika ni ibihugu 11 ku isi ibihugu bifite iri tegeko ni 94.

Gusa iri tegeko henshi mu bihugu riri bivugwa ko n’ubwo rihari kurishyira mu bikorwa no kuryubahiriza bikigoranye kubera impamvu zitandukanye.

Cerular yakoze iri sesengura isanga hari ibyo kwishimira mu kubona amakuru mu Rwanda kuko hari ubushake bwa politiki, guteza imbere ikoranabuhanga, amategeko na politiki bihari n’ibindi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuryango CRD weretse BDF impamvu umubare w’urubyiruko ruyigana ukiri muto
Next articlePerezida w’Urukiko rw’ikirenga yashize abacamanza bashya mu kazi anirukana umwanditsi w’urukiko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here