Umucamanza ukuriye urubanza rwa Félicien Kabuga ruri mu rugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko rwa Arusha, yatangaje ko urubanza rwe mu mizi ruzatangira tariki 29 Nzeri(9).
Kabuga w’imyaka 86 ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi, yiciwemo Abatutsi basaga miliyoni.
Nyuma yo gufatwa mu 2020 akagezwa imbere y’urukiko, Kabuga yahakanye ibi byaha avuga ko ari “ibinyoma”.
Mu nama mbanzirizarubanza yabaye none kuwa kane, Kabuga – wari wicaye mu kagare k’abadashoboye guhagarara – yabajijwe niba hari ikibazo afite mbere y’uko urubanza rutangira.
Yasubije mu Kinyarwanda ati: “Ndagifite. Ndashaka guhindura avoka wanjye.
“Ndashaka guhindura [Emmanuel] Altit…ndashaka Larochelle ngo ambere avoka.”
Iain Bonomy, umucamanza ukuriye uru rubanza, yamusubije ko uru rugereko ruzafata umwanzuro rukawumumenyesha mu gihe cy’iminsi ibiri.
Me Emmanuel Altit, ugifite akazi nk’uwunganira Kabuga, abajijwe niba hari icyo avuga kuri ibyo, yasubije ko ntacyo.
Ubushinjacyaha bw’uru rugereko bwavuze ko bagikeneye igihe cyo gutegura urubanza.
Yavuze ko hari imirimo ikirimo gukorwa yo gusemura mu Cyongereza inyandiko, za casettes z’ibihamya, hamwe n’abatangabuhamya kuri uru rubanza, biri mu ndimi z’Igifaransa n’Ikinyarwanda.
Uru ruhande rwavuze ko ibyo bihamya birimo ibijyanye na Radio RTLM (Radio Télévision Libre des Mille Collines) ku byo bamwe bumvise n’ibyafashwe mbere no mu gihe cya jenoside.
Kabuga yari umwe mu banyamigabane b’ingenzi ba RTLM ishinjwa gushishikariza gukora jenoside yakorewe abatutsi.
Me Altit nawe yabwiye urukiko ko uruhande rwunganira uregwa rucyeneye kubona inyandiko n’ibyangombwa byose ku gihe kugira ngo “dukore akazi kacu neza”.
Nyuma yo kwihererana n’abamwungirije babiri, umucamanza mukuru yategetse ko urubanza rwa Kabuga mu mizi ruzatangira tariki 29 Nzeri(9).