Home Ubutabera Kigali: Umukobwa wambere ukekwaho kwambara nabi yagejejwe mu rukiko

Kigali: Umukobwa wambere ukekwaho kwambara nabi yagejejwe mu rukiko

0

Kuri uyu wa kane taliki ya 18 Kanama 2022, Mugabekazi Lilian yagejejwe mu rukiko rwibanze rwa Kicukiro aho ari kwisobanura ku byaha byo gukorera ibikorwa by’urukoza soni mu ruhame aregwa n’ubushijacyaha bw’u Rwanda.

Mugabe Kazi abaye umukobwa wambere ugejejwe mu rukiko ashinjwa kwambara nabi bigafatwa nk’ibikorwa by’urukozasoni bikorewe mu ruhame.

Uyu mukobwa ibyaha aregwa bivugwa ko yabikoze ku wa 30 Nyakanga 2022, ubwo yagaragara mu gitaramo cyabereye muri BK Arena aho yari yambaye imyambaro bivugwa ko iteye isoni kuko igaragaza imyanya ye y’ibanga.

Mugabekazi kuva yagaragara muri icyo gitaramo amafoto ye yahise atangira gukwirakwira kumbuga nkoranyambaga hibazwa ku bwoko bw’ikanzu yari yambaye, aha ni naho urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwahise rutangira kumukoraho ipererza rureba ko imyambaro ye itagize icyaha mu mategeko y’u Rwanda.

MU iburanisha ry’uyu munsi hibanzwe ku ifungwa n’ingurwa ry’agateganyo rya mugabe kazi kuko ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa imisni 30 y’agateganyo mu gihe akiri gukorwaho iperereza.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo y’ 135 ivuga ibyerekeye urukozasoni iteganya ko Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyuma y’amezi 3 Bamporiki yakirijwe impundu n’induru kuri twitter
Next articleKabuga aratangira kuburana mu mizi mu kwezi gutaha
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here