Mu rubanza rwo kuri uyu wa gatatu taariki ya 11 Ugushyingo, hibanzwe cyane ku gusomera Felicien Kabuga ibyo aregwa, ariko we ahitamo guceceka ariko ngo bisobanuye ko atemera ibyo yarezwe.
Iburanisha ryo kuri uyu wa gatatu ritangiye umucamanza mukuru, Iain Bonomy, yabwiye Kabuga ko afite uburenganzira bwo kugira ibyo avuga mu rukiko, guceceka, cyangwa kunganirwa.
Kabuga yarezwe ibyaha birimo; Umugambi wo gukora jenoside, Ubufatanyacyaha cya jenoside, Gushishikariza, ubwe, rubanda gukora jenoside, Kugerageza gukora jenoside, Ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.
Umwanditsi w’urukiko asoma ibirego by’ubushinjacyaha, yavuze ko Kabuga yakoresheje ijambo n’imbaraga yari afite kuri radio RTLM “agashishikariza umugambi wo kurimbura abashyizwe mu kiciro cy’ubwoko bw’Abatutsi”.
Kabuga kandi ngo yari we muterankunga mukuru w’iyo radio kandi ngo yari azi neza ibyo ikora byose, n’ibiyitangazwaho. Yavuze ko “by’umwihariko kuva tariki 06 z’ukwezi kwa kane 1994, mu buryo bweruye, RTLM yahamagariye gutsemba Abatutsi, no kuvuga bamwe muri bo aho bihishe, kugira ngo bicwe”.
yagize ati: “Felicien Kabuga yatangaga amabwiriza ku bikorwa byose bya RTLM, guha akazi no kwirukana abanyamakuru n’ibiyitangazwaho. “Yanahagaze ku biyivugirwaho ubwo ubwo minisitiri w’itangazamakuru yasaba ko RTLM ihagarika ibiganiro bishishikariza urwango n’ubwicanyi ku biswe Abatutsi.”
Ubwo Kabuga yari ateze amatwi ibivugwa, bamusemurira, yabonekaga nk’udafite impungenge cyangwa ubwoba bw’ibirego bikomeye yaregwaga. Yashinjwe kuyobora inama zitegura ubwicanyi, gutanga inkunga y’ibikoresho byo kwica, gutanga imodoka zo gutwara no guha inzoga Interahamwe zakoraga ubwicanyi ku Kimironko muri Kigali no ku Gisenyi.
Umwanditsi w’urukiko yavuze ko Kabuga atigeze; abuza ubwicanyi, arega mu mategeko ababukoraga cyangwa ahagarika gutanga inkunga yo kubukora kubo yise ‘abagaragu be’. Yavuze kandi ko Kabuga ubwe hari amagambo yavugiye mu ruhame mu gihe cya jenoside ari i Kigali no mu Ruhengeri, ashishikariza ubwicanyi.
Umwanditsi aha yavuze ko Kabuga yasabye ko “umwanzi aho ari hose yicwa” kandi ngo “umwanzi yari abizi neza, n’abo yabwiraga biganjemo Interahamwe bari babizi neza ko avuga abiswe abatutsi”.
Ruhawe umwanya, uruhande rw’uregwa rugizwe na Me Altit Emmanuel wunganira Kabuga rwavuze ko babanje kuvugana n’umukiriya ku cyemezo cy’uko ntacyo atangaza.
Emmanuel ati: “Ibi twabivuganyeho mbere, ntabwo ari bugire icyo avuga kubera uko ameze ubu, ndasaba ko mwemera ko ntacyo avuga ariko binavuze ko atanemera ibyo aregwa.”
Umucamanza Iain Bonomy yavuze ko agiye kwiga ku byavuzwe n’impande zombi urukiko rukazatangaza umwanzuro w’igihe urubanza ruzakomereza.
Integonziza@gmail.com