Home Politike Kalisa Mbanda wayoboraga komisiyo y’Igihugu y’amatora  yitabye Imana bitunguranye

Kalisa Mbanda wayoboraga komisiyo y’Igihugu y’amatora  yitabye Imana bitunguranye

0

Prof Kalisa Mbanda wari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu azize urupfu rutunguranye kuko yari yiriwe ari muzima.

Aya amakuru yatangajwe n’umunyamabanga wa komisiyo y’igihugu y’amatora Charles Munyaneza, watanagaje ko nawe yumvise amakuru avuga ko Prof Mbanda yaguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, azize uburwayi butamaze igihe ati: “Turacyashaka amakuru ariko uriyo ambwiye ko yitabye Imana. Ni mu bitaro bya Kanombe”.

Manda ya Prof Mbanda yo kuyobora Komisiyo y’Igihugu y’amatora yari imaze igihe gito irangiye ariko akaba yari akiri mu nshingano kuko atari yagasimbujwe.

Charles Munyaneza yemeza ko Mbanda yari akiza ku kazi kuko no ku wa gatatu w’iki cyumweru yari ari kuri komisiyo y’Igihugu y’amatora n’ubwo kuri uyu wa gatanu atakoze kuko yari yabyukiye mu rwuri rwe.

Mbanda yavuye mu rwuri ajya ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe ari naho yaguye nk’uko byemejwe na Charles Munyaneza.

Prof Mbanda yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu 2012 muri manda y’imyaka itanu, yaje no kongerwa. Icyo gihe yasimbuye Prof Karangwa Chrysologue.

Mu gihe yayoboye komisiyo y’Igihugu y’amatora yayoboye amatora atandukanye arimo y’abadeoite ya 2013 na 2018, ayobora amatora y’inzego zibanze ayobora amatora ya referandumu ya 2015 n’amatora y’umukuru w’Igihugu ya 2017

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKayumba Christopher yagereranyije ibyaha ashinjwa n’ikinamico
Next articleUbufaransa n’Ubudage bishyigikiye ko Afurika igira umwanya uhoraho mu kanama k’umutkano
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here