Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko rudafite ububasha rwo gukomeza kuburanisha Uzaramba Karasira Aimable, bityo ko urubanza rwe rugomba gukomereza mu Rugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru, rushinzwe kuburanisha Ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imbibi ruri i Nyanza.
Karasira Aimable  uregwa ibyaha birimo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi azaburanira i Nyanza kimwe na Hukuzimana Abdul Rashidi nawe uregwa ibyaha bijya gusa n’ibye nawe uzaburanira muri uru rukiko nyuma yaho urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanze kumuburanisha.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022, ubwo Karasira yari yongeye kugezwa imbere y’urukiko.
Mu iburanisha riheruka, Karasira uregwa ibyaha birimo guhakana Jenoside no gukwiza ibihuha, yanze kuburana, abwira urukiko ko adashobora kuburana mbere yo kuvuzwa uburwayi afite burimo diabète n’ubwo mu mutwe.
Me Gashabana mu rukiko yavuze ko muri dosiye ya Karasira harimo raporo ya muganga igaragaza ko Karasira akeneye abantu b’abaganga n’abatanga inama ku buzima bwo mu mutwe, bagomba kuba bamuri hafi umunsi ku wundi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko gereza isanzwe ifata abantu kimwe kandi ukeneye ubuvuzi abuhabwa, ku buryo ibyo barimo ari ukudashaka kuburana.
Umushinjacyaha yasabye ko abantu basubikisha imanza kenshi kandi ku kintu kimwe, Urukiko rukwiye kubifataho icyemezo mu buryo bw’ibihano.
Ahubwo ngo hari ikibazo bafite cyakwandikirwa Urwego kireba, kidasubikishije urubanza.
Umucamanza yagize ati “Tugiye kurusubika bwa nyuma, ubutaha byanze bikunze urubanza ruzaburanishwa.”
Karasira yahise abihakana azunguza urutoki, asaba Urukiko gusaba RCS kujya kumuvuza ku muganga wigenga. Hemejwe ko Ubushinjacyaha buza kubikurikirana, hakarebwa icyakorwa.
Karasira yavuze ko azaburana ari uko yakize, ati” mushatse mwampa n’imyaka mwanteganyirije. Ko nzi ibizavamo se !”
Aimable Karasira wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda aza kumenyekana cyane kuri YouTube akora ibiganiro n’amagambo akomeye anenga iitagenda mu Rwanda
Yafashwe mu kwa gatanu 2021, kugeza ubu urubanza rwe rukaba rutaratangira kumvwa mu mizi.