Home Ubutabera Kayumba Christopher yabwiye urukiko ko adafunzwe kimwe nabo bashinjwa ibyaha bisa

Kayumba Christopher yabwiye urukiko ko adafunzwe kimwe nabo bashinjwa ibyaha bisa

0
Dr Kayumba Christopher

Dr Kayumba Christopher ukurikiranyweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha, yongeye kugaragariza urukiko inzitizi, asaba ko yarekurwa agakurikiranwa adafunze.

Ni impaka zavutse muri uru rubanza rwagombaga gutangira kuburanishwa mu mizi n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2022.

Iburabubasha ryatangiye saa tatu n’iminota 40. Inteko Iburanisha yari igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi mu gihe Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’abantu babiri.

Dr Kayumba w’imyaka 50 y’amavuko yari yunganiwe na Me Ntirenganya Seif Jean Bosco.

Umucamanza uyoboye inteko iburanisha yavuze ko mu ikoranabuhanga harimo imyanzuro ibiri irimo usaba kurekurwa by’agateganyo ndetse n’uwo kuburana mu mizi.

Dr Kayumba yavuze ko yifuza ko harebwa ku mwanzuro usaba kurekurwa by’agateganyo kuko hari inzitizi yifuza kugaragariza urukiko harimo icyaha gikomeye kirimo gukorwa kijyanye n’akagambane ko kugambanira Itegeko Nshinga n’inzego z’ubutabera. Indi nzitizi ngo ni iy’uko nk’Umunyarwanda, yumva hakubahirizwa Itegeko Nshinga ari n ayo mpamvu ari imbere y’urukiko ngo arirengere.

Asobanura uko afunze binyuranije n’Itegeko Nshinga , yavuze ko tariki 5 Ukwakira 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma afungwa by’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge.

Avuga ko ageze muri gereza ya Nyarugenge we atafunganywe n’abandi nk’uko bari bajyananywe i Mageragere. Kuri we ngo bamutandukanije n’abandi.

Dr Kayumba yavuze ko mu bantu barenze 3000 bafungiye icyaha nk’icye, ariko atumva impamvu afungwa wenyine. Ibintu ahuza na politiki no kuba yarashinze ishyaka RPD (Rwandese Patriotic for Democracy).

Yabwiye Urukiko ko nyuma umusore bari bafunganywe yaje kurekurwa, nyuma “bazana Cyuma Hassan barabafungana. Nyuma ngo baje kuzana Karasira Aimable n’abandi babiri, kuri ubu bafungiye hamwe ari batanu.”

Yavuze ko uko gufungirwa aho hantu byatumye agira uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso n’ubundi bwiyongera kuri Diabete yari asanzwe arwaye.

Dr Kayumba yabwiye Urukiko ko afite indi mbogamizi y’uko atabasha gutegura urubanza ari kumwe n’umwunganira mu mategeko.

Yasabye Urukiko gutegeka ko afungurwa by’agateganyo kuko uburyo afunzemo binyuranije n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.

Me Ntirenganya yavuze ko nk’uko uwo yunganira yabisabye, na we abishimangira kuko afunzwe mu buryo binyuranije n’amategeko agena ko umuntu afite uburenganzira bwo kudakorerwa ibikorwa bidakwiriye umuntu cyangwa ibimutesha agaciro.

Yavuze ko ufunzwe ubundi ashyirwa muri gereza ariko we atari ho ari. Na we yunze mu ry’uwo yunganira asaba urukiko gusuzuma ubusabe, akaba yahabwa uburenganzira bwo gufungurwa by’agateganyo cyane ko ntaho yajya.

Ubushinjacyaha bwamaganye ubusabe bwe

Umushinjacyaha yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatanze zifatika kuko uburyo yavuze afunzemo muri gereza afatwa nk’abandi bajyanwamo.

Yavuze ko uburyo yubatswe, iba yarubakiwe imfungwa n’abagororwa bityo aho yajyanwa gufungirwa hose n’ubundi ari muri gereza.

Umushinjacyaha yasabye Urukiko ko rwakomeza kuburanisha iyi dosiye ye kuko bamaze kuyiregera mu mizi kandi akaburana afunze kuko Urukiko rwari rwabitegetse mbere.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Dr Kayumba yabyivugiye neza ko aho afungiye ari kumwe n’abandi bantu batanu ndetse ari muri gereza ya Nyarugenge nk’uko yabyivugiye.

Ibijyanye no gufungwa binyuranije n’amategeko, Ubushinjacyaha bwavuze ko nta shingiro bifite kuko aho afungiye ari muri gereza ya Nyarugenge yemewe n’amategeko.

Umushinjacyaha yasobanuriye Urukiko ko ibyo Dr Kayumba afungiye ntaho bihuriye na politiki ahubwo akurikiranyweho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwatangaje ko icyemezo kizasomwa ku i saa tanu zo ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022.

Uwo munsi ni na bwo hazatangazwa igihe iburanisha mu mizi rizatangirira.

Dr Kayumba yabaye umwarimu muri kaminuza, imyaka 19 aho yigishije by’umwihariko ibijyajye n’itangazamakuru.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKarasira Aimable nawe agiye kuburanira i Nyanza kimwe na Hakuzimana Rashidi
Next articlePerezida Kagame agiye gufasha Kenyatta kumvisha M23 guhagarika intambara
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here