Ku wa mbere, Revocant Karemangingo, umucuruzi w’umunyarwanda wahungiye muri Mozambique yarasiweyo, yari umusirikare w’umuliyetena mu ngazo za tsinze za Exfar mbere y’ 1994.
Yahungiye muri Mozambike igihe ingoma yahabyarimaa yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside ykorewe Abatutsi yatsndwaga.
Karemangingo yari atuye i Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique nk’impunzi.
Yari asanzwe akora ubucuruzi bukomeye bw’imiti buzwi nka farumasi.
Akiriho kimwe n’izindi mpunzi nyinshi muri Mozambike, bikekwa ko nawe yagiraga uruhare mu bikorwa bya politiki mu Rwanda.
Icyakora umuyobozi w’ishyirahamwe ry’impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambike, Cleophas Habiyaremye, arabihakana, avuga ko Karemangingo yari impunzi gusa ikora ubucuruzi bwe kugira ngo abeho.
Karemangingo yakekwagaho uruhare mu iyicwa rya Louis Baziga warasiwe i Maputo muri Kanama 2019, wahoze ayobora Abanyarwanda baba muri Mozambique.
Icyakora, Bwana Habiyaremye yabwiye BBC ko Bwana Karemangingo yagizwe umwere n’inkiko ku ruhare akekwaho mu iyicwa rya Baziga.