Home Politike Karemangingo, umunyarwanda warasiwe muri Mozambique ni muntu ki

Karemangingo, umunyarwanda warasiwe muri Mozambique ni muntu ki

0

Ku wa mbere, Revocant Karemangingo, umucuruzi w’umunyarwanda wahungiye muri Mozambique yarasiweyo, yari umusirikare w’umuliyetena mu ngazo za tsinze za Exfar mbere y’ 1994.

Yahungiye muri Mozambike igihe ingoma yahabyarimaa yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside ykorewe Abatutsi yatsndwaga.

Karemangingo yari atuye i Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique nk’impunzi.

Yari asanzwe akora ubucuruzi bukomeye  bw’imiti buzwi nka  farumasi.

Akiriho kimwe n’izindi mpunzi nyinshi muri Mozambike, bikekwa ko nawe yagiraga uruhare mu bikorwa bya  politiki mu Rwanda.

Icyakora umuyobozi w’ishyirahamwe ry’impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambike, Cleophas Habiyaremye, arabihakana, avuga ko Karemangingo yari impunzi gusa ikora ubucuruzi bwe kugira ngo abeho.

Karemangingo yakekwagaho uruhare mu iyicwa rya Louis Baziga warasiwe i Maputo muri Kanama 2019, wahoze ayobora Abanyarwanda baba muri Mozambique.

Icyakora, Bwana Habiyaremye yabwiye BBC ko Bwana Karemangingo yagizwe umwere n’inkiko ku ruhare akekwaho mu iyicwa rya Baziga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAPR FC iturwaza umutwe bitari ngombwa- Minisitiri Bamporiki
Next articleUganda yigaranzuye u Rwanda muri Volleyball
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here