Karidinali Kambanda Antoine mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru mpuzamahanga cyandika cyane ku makuru ya kiliziya gatolika yabajijwe ku bintu bitandukanye birimo na Maping report ivuga ku bayobozi bakuru b’u Rwanda.
Kalidinari avuga kuri iyi raporo yavuze ko ishyirwamo imbaraga n’abantu ahanini baba bagamije kwirengangiza uruharwe rw’ibyabaye mu Rwanda mu mwaka w’i 1994.
” Perzida Kagame yahagaritse Jenoside, ibyo FPR yakoze muri DRC ni ugukurikira abajenosideri bari bahungiyeyo bagezeyo bongera kwisuganya ngo badutere, abo ba Jenosideri bari kumwe n’abasivile benshi bakoresheje urugendo ruteye ubwoba mu mashyamba ya Congo birangira benshi bayaguyemo.”
Kalidinali Antoine Kambanda akomeza avuga kuri raporo yakozwe n’inzobere zo mu muryango w’abibumbye ku bwicanyi bwakozwe muri Congo, avuga ko nta ruhare rw’abayobozi b’u Rwanda muri ubu bwicanyi.
” Iyi raporo nta kuri n’ubunyangamugayo buyirimo kuko impunzi nyinshi z’Abanyarwanda bari muri Congo baratashye. Ariko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusti n’abambari babo b’Abanyecongo nibo bahimbye ibi birego. ibi birego bifatwa neza rimwe na rimwe nabo mu Burengerazuba bw’Isi. Ibi bigirwa ibikoresho n’abadashaka ko hagaragra ibyo bakoze mu Rwanda. Ndatumira buri wese ufata ibi bintu nk’ukuri kwiyizira mu Rwanda kureba ukuri kwabyo.”
Tariki ya 1 Ukwakira 2010, Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yari ikuriwe n’Umunyafurika y’Epfo, Navi Pillay, yashyize hanze imbanzirizamushinga ya raporo yiswe ’Mapping Report’.
Ni raporo yarakaje u Rwanda ku buryo bukomeye, kuko icyo gihe rwashatse gufata umwanzuro wo kuba rwakura cyangwa rukagabanya ingabo zarwo zari mu butumwa bwo bw’ amahoro mu bihug bitandukanye.
Iyi raporo ivuga ku ubwicanyi ndengakamere n’ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko igashinja u Rwanda kubigiramo uruhare.