Umudepite wo muri Kenya ari mu bwihisho nyuma yuko bivuzwe ko yishe arashe umukozi w’uwo bari bahanganiye umwanya mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite muri iki Gihugu.
Ababibonye bavuga ko Depite Kimilili Didmus Barasa yarashe uyu mugabo mu mutwe ubwo batonganiraga ku biro by’itora mu ntara ya Bungoma.
Ubu Polisi yatangiye guhiga uyu mudepite ushaka manda ye ya kabiri mu matora rusange y’uyu mwaka yabaye ku wa 09 Kanama 2022.
Polisi y’iki Gihug u yahaye amasaha 24 yo kuba uyuy mudepite Kimilili Didmus Barasa yaba yishyikirije ubutabera.
Bwana Barasa n’ubwoasanzwe ari umudepite abamuzi bamuhisnaja kuba igifura kubera ktam enya kuganira ibiganiro birimo impaka kuko n’mwaka ushize yigeze gufungwaho ashinjwa gukubita umucuranzi waho bari bagiye impaka.
Yabanje kujya mu gisirikare mbere yo gutangira imirimo ya politiki.