Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bari kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatusti, hari abagaragaza ko batarumva impamvu yabyo bityo no kubaha amabwiriza n’amategeko aba yashyizweho bikabagora ndetse bikaba bishobora kubagwisha mu byaha nk’uko byemezwa n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha.
Mu mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’umuntu ukora umwuga wo kogosha wagaragaje kutubahirizaa amabwiriza yo kwibuka mu gihe yari mu kazi ke kandi bikaba bishobora kumuviramo icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko mu mpera z’icyumweru gishize rwakiriye ikirego cy’umuntu wagiye kwiyogoshesha asanga aho agiye bari gucuranga indirimbo zisanzwe z’abanyamahanga. Uyu wari waje kwiyogosheha yasabye abo asanze kubaha ibihe byo kwibuka maze undi amusubiza agira ati : “ none se niba mwibuka abatutsi bapfuye twebwe nta bacu bapfuye twibuka.”
Nyuma yo kwakira iki kirego urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha ruvuga ko ruri gusesengura niba ibyavuzwe n’uyu mwogoshi bitagize icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside.
Murangira Thierry, umuvugizi wa RIB avuga ko bakiri gusesengura iki kirego agira ati : “ Isesengura riri gukorwa ngo turebe niba atarashakaga kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri ( Theorie ya double Jenoside). Ibi biturutse gusa ku kwanga kubahiriza amabwiriza yo kwibuka.”
Uyu mwogoshi mu gihe byaba byemejwe ko yashakaga kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi nk’uko biteganywa n’itegeko nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Ingingo ya gatanu y’iri tegeko igira iti : “Umuntu ukorera mu ruhame igikorwa kigamije: 1º kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; 2º kugoreka ukuri kuri jenoside agamije kuyobya rubanda; 3º kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri (2); 4º kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe; aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”
Imibare ya RIB igaragaza ko mu myaka itanu ishize (2018-2022), amadosiye yakiriwe afitanye isano n’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside ari 2649.
Iyi raporo igaragaragaza ko kuva mu 2018, ibi byaha byagabanutse ku kigero cya 17.5%. Abagabo ni bo benshi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bari ku kigero cya 76% mu gihe abagore bari ku kigero cya 24%.