Home Ubutabera Hemejwe italiki Leta y’u Rwanda izaburaniraho na Murangwa wayireze ayisaba guhindura amategeko

Hemejwe italiki Leta y’u Rwanda izaburaniraho na Murangwa wayireze ayisaba guhindura amategeko

0
Abagize Biro y'Umutwe w'Abadepite n'abari bahagarariye Guverinoma mu mategeko barimo Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta

Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko taliki ya 24 Gicurasi aribwo ruzaburanisha Leta y’u Rwanda mu izina ry’Intumwa Nkuru yayo na Murangwa Edouard, uyisaba guhindura amwe mu mategeko yayo afite ingingo yemeza ko zihabanye n’itegeko nshinga.

Ni urubanza rugiye kuba nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rubanje gusuzuma rukemeza ko Murangwa Edouard, afite inyungu muri uru rubanza.

Murangwa avuga ko ingingo ya 10 igika cya (3) agaka ka a, b, c n’Igika cyayo cya 5, 7, 8 z’Itegeko N° 12/2017 ryo ku wa 07/04/2017 Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha  RIB rikanagena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere byarwo inyuranye n’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho.

Ingingo Murangwa saba ko iteshwa agaciro igira iti: “Hakurikijwe amategeko abigenga, RIB ifite ububasha bukurikira: 1º gufata abakekwaho ibyaha no kubafunga; 2º gufunga agace k’ahantu no kutemerera abantu kukageramo cyangwa gushyira mu muhanda bariyeri, mu rwego rwo kurinda umutekano, gukumira cyangwa kugenza ibyaha; 3º gusaka umuntu, kwinjira mu nyubako cyangwa ahantu hakekwaho kuba hafitanye isano n’amakuru ashakwa hashingiwe ku ruhushya rwo gusaka. Ishobora kandi gusaka umuntu cyangwa ibintu, kwinjira mu nyubako cyangwa ahantu nta ruhushya rwo gusaka iyo hari impamvu zikurikira: a) impamvu zifatika zituma ikeka ko icyaha kirimo gukorwa cyangwa kigiye gukorwa; b) hari ibimenyetso bifatika byerekana ko mu nyubako cyangwa ahantu hari ikintu cyakoreshejwe mu gukora icyaha cyangwa  gikenewe ku mpamvu z’iperereza; c) ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko umuntu wakoze icyaha ari aho ahantu kandi agomba guhagarikwa.

Iyi ngingo Murangwa asanga ikwiye guteshwa agaciro urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rukamburwa ububasha bwo gusaka agasaba ko mu gihe uru rwego rwaba rukeneye gusaka rwajya rubanza rukabisaba rukabyemererwa cyangwa rukabyangirwa n’umucamanza mu rukiko.

Murangwa avuga ko ingingo ya 43 y’itegeko Nshinga ivuga ko ubutegetsi bw’ubucamanza aribwo murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu. Ibi nibyo Murangwa ashingiraho avuga ko icyemezo cyo gusaka cyagakwiye gufatwa n’umucamanza aho gufatwa n’umugenzacyaha akurikije itegeko nshinga.

Ibi abishingira ko gusaka umuntu bihungubanya uburenganzira n’ubwisanzure bw’usakwa kuko bituma hari icyubahiro atakaza mu baturanyi, inshuti n’abavandimwe.

Si ubwambere Murangwa Edouard, aburanye na leta ayisaba guhindura zimwe mu ngingo z’amategeko atandukanye abona zihabanye n’itegeko nshinga kuko mu mwaka w’i 2019 nabwo yareze Leta mu rukiko rw’ikirenga asaba ko ingingo enye ziri mu itegeko ry’umutungo utimukanwa zivanwa muri iri tegeko cyangwa zigahindurwa. Icyo gihe urukiko rw’ikirenga rwemeye ko ingingo imwe muri iryo tegeko iteshwa agaciro izindi eshattu zigakomeza uko zimeze.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleJeannette Kagame yibukije abantu ko kwibuka atari ijambo gusa
Next articleKigali : Gucuranga umuziki muri Salo bishobora kumukururira icyaha cyo guhakana Jenoside
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here