Home Ubuzima Kigali: Ntibyoroshye ko abana bo mu muhanda bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19

Kigali: Ntibyoroshye ko abana bo mu muhanda bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19

0

Abana bo mu muhanda ni bamwe mu bashobora kwandura byoroshye COVID-19 kubera imibereho babamo. N’ubwo hashyirwaho ingamba zo kwirinda abo bana bavuga ko bibagoye ko bazubahiriza ariko nta n’impungenge bibateye.

Mu gihe imibare y’abandura, abazahazwa n’abahitanwa n’icyorezo cya Covid-19 ikomeje kuzamuka ari nako hakazwa n’ingamba zo kukirinda benshi bibaza ku bana bo mu muhanda uko birinda kwandura no gukwirakwiza iki cyorezo bubahiriza amabwiriza yo gukaraba intoki, guhana intera, kwambara agapfukamunwa, kudakora ingendo za ngombwa no kuguma mu rugo kandi ntaho bagira babarizwa.

Hirwa Innocent w’imyaka 14 uba mu muhanda. Avuga ko iwabo ari mu Murenge wa Muhima ariko ko atahaheruka. Asanga kubahiriza ingamba zitandukanye zo kwirinda COVID-19 bitaborohera kuko bamwe muri bo baba batanabisobakiwe.

Yagize ati “Natwe tuba dufite ubwoba bwayo ariko kubera ko nta kundi twagira ngo twikingire, turabyihorera kuko nta mwana wo mu muhanda ujya upfa kurwaragurika.”

Kayihura Anselme wirirwa ku isoko rya Kimironko avuga ko n’ubwo baba bafite ubwoba bw’icyorezo ntayandi mahitamo bafite yo kubaho.

Ati “Ubwoba bwo kwandura natwe turabuhorana ariko se byagende bite? Waba ntacyo kurya ufite ugatekereza uko gukaraba cyangwa kwambara agapfukamunwa? Muri twe hari n’abatazi uko birinda.”

Kayihura akomeza agira ati “Duhora dusaba ubufasha, kuko no muri iki gihe byabaye bibi cyane abantu basigaye baduhunga ngo tutabanduza, hagize abagira neza bajya baza bakatugaburira, bakanatwigisha kubahiriza amabwiriza twabikora kuko nta kibazo cy’ibyo kurya twaba dufite.”

Benshi mu bana baba ku muhanda bavuga ko ubukangurambaga bwo kwirinda COVID-19 butabageraho nk’abandi kuko ntawe ubegera by’umwihariko agamije kubaganiriza gusa kuri COVID-19.

Umwe muri bo agira ati “Nta muntu ndabona aje kutuganiriza kuri COVID-19. Benshi baza baje kudufata mu mikwabu isanzwe iduhiga, ibindi tubyumva tugenda kuko uwaza aribyo gusa bimuzanye ntiyapfa kutubona; tuba twagiye guhiga cyangwa tukikanga ko aje kudufata tukiruka, cyeretse aje twizeye ko ari butugaburire akadusigira n’utwo dupfukamunwa.”

Minisiteri y’ubuzima ntivuga rumwe n’aba bana kuko ngo amabwiriza abageraho n’ubwo ibabajwe n’uko bari mu muhanda atariho bakwiriye kuba bari.

Niyingabira Julien, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima avuga ko abana bo mu muhanda hari abashinzwe kubakurikirana. Agira ati “Ntabwo tubareba nk’abana bo mu muhanda, tubakurikirana kimwe n’abandi bana b’abanyarwanda twifashishije inzego zibakurikirana ahanini bishingiye ku kubakura mu muhanda.”

Niyingabira akomeza avuga ko kuba abana bo mu muhanda batubahiriza amabwiriza atari umwihariko wabo.

Ati “Ubutumwa bwo kubahiriza amabwiriza bubageraho, naho kutayubahiriza ntabwo ari umwihariko wabo kuko ni ikibazo rusange kiri mu Banyarwanda batandukanye, kiri gutuma n’ubwandu bwiyongera muri iki gihe.”

Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta yita ku burenganzira bw’abana ‘Coalition Umwana ku Isonga’, rivuga ko muri ibi bihe bya COVID-19 abana bo mu muhanda biyongereye cyane kandi aribwo bari bakwiye kuba hafi y’imiryango yabo kugira ngo barindwe.

Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi w’Ihuriro Umwana ku Isonga agira ati “Ugereranyije na mbere y’icyorezo mu mwaka wa 2019, bigaragara ko abana bo ku muhanda babaye benshi cyane kuva icyorezo cyagera mu Rwanda, twe nk’abaharanira uburenganzira bwabo dukora ibishoboka ngo tubasubize mu miryango yabo kuko kubafashiriza mu muhanda bitemewe.”

Akomeza agira ati “Mu rwego rwo kubarinda COVID-19 twakoranye n’Uturere tw’Umujyi wa Kigali dusubiza bamwe mu miryango yabo, tunayifasha mu mibereho isanzwe tubaha n’ibikoresho bibafasha gukomeza kwirinda COVID-19.”

Umujyi wa Kigali aho aba bana benshi babarizwa umunsi ku wundi ntiwashatse gutanga amakuru y’uko ifasha aba bana ku kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Umujyi wa Kigali wanze kugira icyo uvuga ku ho abo bana bajya mu bihe bya Guma mu rugo, kumenya icyo bakorerwa mu gihe batubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 n’igikorerwa uwakwandura iki cyorezo.

Imibare igaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2019 na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, igaragaza ko mu Rwanda habarirwa abana b’inzererezi 2883. Uturere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro tugize Umujyi wa Kigali nitwo twagaragayemo abana benshi.

BUGIRIMFURA Rachid

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleInyangamugayo mu nkiko za rubanda zifasha mugutanga ubutabera
Next articleAmbasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda yatanze ibyangombwa bimwemerera gutangira akazi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here